U Rwanda ruvuga ko gukorera mu mucyo mu bijyanye n’imyenda yarwo no kugaragaza neza uko ruhagaze mu bijyanye n’imari biri mu bituma rukomeza kugirirwa icyizere n’abatanga inguzanyo ndetse n’abashoramari.
Ibi byagarutsweho mu nama y’iminsi itanu ihuje abahagarariye ibihugu 22 bya Afurika bateraniye mu Rwanda, baganira ku micungire y’inguzanyo z’amahanga.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, avuga ko inguzanyo u Rwanda rufata zisuzumwa hashingiwe ku buryo zizakoreshwa n’umusaruro zitezweho.
Yatanze urugero ku nguzanyo zimwe u Rwanda ruhabwa ku nyungu ya zeru, zikaba zishobora no kumara imyaka myinshi mbere y’uko zitangira kwishyurwa.
Ati: “Hari n’igihe baduha inguzanyo kuri 0%, barangiza bakaduha imyaka itanu cyangwa icumi tutarishyura. Hari inguzanyo nyinshi twazanye hano mu Nteko aho baduha imyaka icumi tutarishyura, kandi twebwe tukaba tumaze kunguka mu myaka itatu.”
Minisitiri Murangwa avuga ko uburyo u Rwanda rucunga inguzanyo n’aho ruzishyira ari byo bituma amafaranga rufata ashobora kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Ibi bije mu gihe Global Sovereign Transparency Report iherutse gushyira u Rwanda mu bihugu bya Afurika bifite imikorere isobanutse mu bijyanye n’inguzanyo z’amahanga.
Impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana, yabwiye RBA ko abatanga inguzanyo n’abashoramari baba bashaka kumenya niba igihugu bashoramo imari cyangwa baguriza gifite ubushobozi bwo kwishyura kandi kikaba gitanga amakuru yizewe ku myenda yacyo kuko biba ari ingenzi.
Yagize ati: “Banareba amakuru ajyanye n’ukuntu igihugu gihagaze mu bijyanye n’imyenda cyangwa se amadeni gifiti cyane cyane ayo gifitiye ibindi bihugu cyangwa ahandi hose gishobora kuvana amafaranga haba mu yandi mabanki cyangwa se mu bandi bashoramari.”
Avuga ko kuba u Rwanda rugaragaza uko ruhagaze mu bijyanye n’imari n’imyenda bituma abafatanyabikorwa barwizera kuko baba bafite amakuru abafasha gufata ibyemezo byo kuruguriza cyangwa kurushoramo imari.
Ati: “Ibyo rero bituma abashoramari batwizera, nta kibazo twigeze tugira cyo kubura inguzanyo kandi ziciriritse.”
Habyarimana avuga ko u Rwanda rwari rusanzwe rufite uburyo bwo kugeza ku bafatanyabikorwa amakuru ku buryo imari n’imyenda by’igihugu bihagaze, na mbere y’uko rushyirwa mu byegeranyo mpuzamahanga bireba imikoreshereze n’icungamutungo y’inguzanyo.
Aissa Toure Sarr, uhagarariye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwitondera inguzanyo bifata, kuko amaherezo ziba zizishyurwa.
Yavuze ko mbere yo gufata umwenda igihugu gikwiye kureba amafaranga gikenera, amategeko awugenga, ingaruka ushobora kugira ndetse n’aho ayo mafaranga azakoreshwa.
Aissa Toure Sarr yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu biri gukora neza muri uru rwego, avuga ko rushobora gusangiza ibindi bihugu ubunararibonye rufite.
Ibiganiro by’iyi nama bibaye mu gihe Banki y’Isi na AfDB biteganya ko hagati ya 2026 na 2028 ibihugu bya Afurika bizajya byishyura hagati ya miliyari 47 na 50 z’amadolari y’Amerika buri mwaka mu myenda.
Uyu mwenda umaze kugera kuri 53.1% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Abahagarariye ibihugu 22 bari mu Rwanda barasuzumira hamwe uburyo ibihugu byarushaho gutanga amakuru ku myenda bifata, kumenya neza aho ishorwa no gushyiraho imikorere ituma inguzanyo zikoreshwa mu buryo bufasha ubukungu.








