Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026, mu Rwanda hatangiye inama mpuzamahanga ku guteza imbere uburezi izwi nka ‘Global Learning Conference 2026’ yibanda ku ihuriro riri hagati y’uburezi, ubuzima, ibidukikije n’iterambere rirambye.
Iyi nama izamara iminsi ibiri yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za leta n’iz’abikorera, abanyeshuri, abarezi, abahanga ibishya n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi, aho bari kwigira hamwe uburyo uburezi bwatezwa imbere hagamijwe gukemura ibibazo Isi ihura na byo.
Iyi nama yakiriwe n’u Rwanda yateguwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Global Learning Council, iterwa inkunga na UNITAR na Villars Institute.
Ubwo yatangizaga iyi nama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimiye abafatanyabikorwa avuga ko izashyira itafari ku ireme ry’uburezi mu Rwanda ndetse ko ari umugisha kuri Afurika kwakira inama nk’iyi.
Yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba rwaragize uruhare mu gutegura iyi nama kuko intego zayo zihuza neza n’icyerekezo cy’igihugu cyo kubaka uburezi bushyize imbere ikoranabuhanga.
Yongeyeho ko iyi nama ari ingenzi cyane bitewe n’abantu bayitabiriye kuko bazungurana ibitekerezo hagamijwe kugendana n’impinduka cyane cyane mu burezi hongerwa ikoreshwa ry’ubwenge b’uhangano n’abari mu nzego z’uburezi bose bagaharanira gushyira imbere ireme ry’uburezi.
Yasobanuye ko ikigamijwe ari ugutanga amahirwe angana kuri buri wese yo kubona uburezi bufite ireme kandi butanga umusaruro hashimangirwa ubufatanye hagati y’inzego n’ibihugu bitandukanye.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’Abayobozi b’ibigo bikomeye barimo Dr. Lee Howell, uyobora Villars Institute na Dr. Gururaj Deshpande uri mu bashinze Umuryango wa Deshpande Foundation.
Villars Institute ni umuryango wo mu Busuwisi washinzwe mu 2022 uhuza abantu batandukanye ku Isi barimo abayobozi, inzobere, abarezi, abanyeshuri n’abandi, hagamijwe gukorera hamwe mu rwego rwo gukemura ibibazo bitandukanye byugarije Isi.
Ni mu gihe Deshpande Foundation ari umuryango udaharanira inyungu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utera inkunga ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo guhanga ibishya, kwihangira imirimo, ibikorwa biteza imbere abaturage cyane cyane abo mu cyaro.
Deshpande Foundation yashinzwe mu 1996 na Dr. Gururaj (Desh) Deshpande n’umugore we Jaishree Deshpande ikaba ifite ibiro muri Stoneham na Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikanakorera mu bihugu nk’u Buhinde na Canada.









