sangiza abandi

U Rwanda rwamaganye imyanzuro y’inama ya CIRGL yabereye i Kinshasa

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yamaganye imyanzuro yafatiwe mu nama ya cyenda y’abakuru b’Ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma zigize umuryango wa CIRGL (Conférence Internationale sur la Région des Grands Lacs).

Imyanzuro y’iyi nama yabereye i Kinshasa, yasomwe ku mugoroba wo ku Cyumweru, kuri Televiziyo y’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RTNC.

Muri iyi myanzuro yasomwe na Minisitiri ushinzwe ukwihuza kw’iki gihugu n’Akarere muri RDC, Floribert Anzuluni, yavugaga ko abakuru b’ibihugu bayitabiriye basabye “igihugu cyateye Congo gucyura ingabo zacyo”.

Uwo mwanzuro n’ubwo utigeze uvuga mu izina igihugu, ariko Kinshasa n’abayishyigikiye bamaze igihe bagaragaza ko u Rwanda rufasha umutwe wa AFC/M23 uri mu Burasirazuba bwa Congo, amakuru u Rwanda rwagiye ruhakana mu bihe bitandukanye.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yifashishije urubuga rwa X, yatangaje ko u Rwanda rutitabiriye iyi nama, anavuga ko ibyemezo byafatiwemo nta shingiro bifite mu bijyanye no gushaka umuti w’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Ibyemezo byafatiwe mu nama ya CIRGL i Kinshasa, itarimo u Rwanda, nta shingiro bifite ku bijyanye n’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC. Ibiganiro byonyine bifite agaciro ni ibya Washington na Doha, byombi bishyigikiwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

U Rwanda rugaragaza ko rudasanga CIRGL nk’umuyoboro ukwiye wo gukemurirwamo ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo ndetse rushimangira ko amahuriro mpuzamahanga afatanyije n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ariyo akwiye guhabwa agaciro mu rugendo rwo gushaka amahoro arambye.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka