Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko Guverinoma izongera gutanga Madamu Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’igitangazamakuru Jeune Afrique, kigaruka ku ngingo zitandukanye zirimo n’bibazo by’umutekano muke mu Karere k’ibiyaga Bigari.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko uretse kugirirwa icyizere na Guverinoma y’u Rwanda, n’ibihugu bindi by’Ibinyamuryango bya OIF bigaragaza ko byifuza kubona Mushikiwabo Louise mu y’indi manda.
Ati “U Rwanda rwafashe icyemezo cyo gutanga Louise mushikiwabo nk’umukandida kuri manda ikurikira ya OIF.”
Yakomeje agira ati: Ibihugu bitandukanye bigize OIF byagiye bigaragaza ko byifuza kumubona ayobora manda ya gatatu.”
Louise Mushikiwabo aramutse yongeye gutorwa, yaba ibaye manda ye ya Gatatu bikamugira Umunyamabanga Mukuru wa kabiri wa OIF ukoze manda eshatu, nyuma y’uwahoze ari Perezida wa Sénégal, Abdou Diouf.
Biteganyijwe ko uwatowe azamenyekanira mu Nama ya 20 ya OIF itegerejwe kubera i Phnom Penh muri Cambodge mu mezi 10 ari imbere.
Bitandukanye na 2022, atorerwa manda ya kabiri ubwo yari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya, ubu bivugwa ko hari abandi bamaze gutanga kandidatire barimo Michaëlle Jean wo muri Canada yasimbuye kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2018, ndetse na Augustin Nze Nfumu wo muri Guinée Equatoriale.
Manda ya kabiri ya Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF izasozwa muri uyu mwaka, ari na yo mpamvu kandidatire zatangiye gutegurwa kugeza mu mpera zo muri Mata.
Louise Mushikiwabo yatorewe bwa mbere kuyobora OIF ku wa 12 Ukwakira 2018, mu Nama Nkuru ya Francophonie yabereye i Yerevan muri Armenia, muri manda ye ya mbere y’imyaka ine.
Mbere yo gutorerwa izo nshingano, yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda kuva mu 2009 kugeza mu 2018 n’Umuvugizi wa Guverinoma.




