sangiza abandi

U Rwanda rwungutse inyubako 5 zizabika neza umusaruro w’Urusenda n’Ibitunguru 

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangiye kubaka inyubako zigezweho zizajya zumishirizwamo umusaruro w’ibitunguru n’urusenda, mu rwego rwo kugabanya iyangirika ry’umusaruro wabyo mu gihe na nyuma biri gusarurwa.

NAEB yatangaje ko ari inyubako eshanu zizubakwa aho harimo iyo ku rwego rw’igihugu iri kubakwa ku cyicaro cyayo giherereye mu mujyi wa Kigali hakaba n’izindi enye ziri kubakwa mu turere dutandukanye turimo Rubavu, Rulindo, Bugesera na Nyagatare.

Izo zizaba zifite ubushobozi bwo kumisha toni 199 z’ibitunguru n’urusenda mu masaha 48 gusa.

Yatangaje kandi ko ibi bikorwaremezo biri kubakwa mu bice bitandukanye by’Igihugu  byitezweho kugabanya umusaruro wangirika ku buryo bugaragara.

Izi nyubako uko ari eshanu zizagabanya umusaruro w’ibitunguru wangirika aho uzava kuri 15.4% ukagera kuri 7.7%.

Ni mu gihe kandi ku rusenda naho zizagabanya umusaruro wangirika ukava kuri 17.2% ugere kuri 8.7%.

Ubushakashatsi bwatangajwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Kamena 2025 yatangaje ko umusaruro w’ubuhinzi ungana na 30% wangirikira mu mirima bitewe no kubura uburyo bwo kuwubika neza.

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025, yerekanye ko hari ibyumba bikonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi biri hirya no hino mu gihugu ariko bidakora, kandi byakabaye bifasha mu kubika umusaruro no kwirinda ko wangirika vuba.

Icyo gihe NAEB yasabwe ko yareba uko ibyo byumba bidakora byakoreshwa mu rwego rwo gutanga umusaruro ukwiye.

NAEB yatangaje ko kubaka ibikorwaremezo nk’ibi, biri mu murongo wo kurushaho kongera ubwiza n’ubudahangarwa rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ndetse no kuzamurira umuhinzi ubushobozi.

Hubatswe inyubako zitezweho kugabanya ingano y’umusaruro w’ibitunguru n’urusenda wangirika
Kigali hubatswe iyo ku rwego rw’Igihugu

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka