Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yamaganye byimazeyo itangazo ryasohowe n’ihuriro AFC/M23 rivuga kuvana ingabo zaryo mu mujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), avuga ko ari nk’amayeri agamije gushuka no kuyobya amahanga.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X Édouard Bizimana yatangaje ko iryo tangazo ari “ikinyoma kigaragara kigamije kuyobya amahanga, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’amerika, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio, ndetse n’abantu bose bifuza amahoro arambye.”
Yakomeje ashimangira ko, nk’uko abivuga,‘abarwanyi ba AFC/M23 n’ingabo z’u Rwanda batarava na gato mu mujyi wa Uvira,” yongeraho ko ibimenyetso byose byerekana ko u Rwanda rushaka gusa kugabanya igitutu mpuzamahanga rukomeje gushyirwaho.
Aya magambo y’u Burundi akurikiye itangazo rya AFC/M23 ryasohotse mu ijoro rishyira kuwa Kabiri tariki ya 16/12/2025, ryatangazaga ko uyu mutwe wafashe icyemezo cyo kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Uvira.
Muri iryo tangazo, AFC/M23 yavuze ko iyo ari “intambwe yo kubaka icyizere” igamije gushyigikira ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha, ivuga ko igiye kuvana ingabo zayo muri uwo mujyi “nk’uko byasabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Gusa, uwo mutwe wongeyeho ko uku kuvana ingabo muri Uvira kugomba gushingira ku byifuzo bijyanye n’umutekano, birimo kurinda abasivili n’ibikorwaremezo by’ingenzi, ndetse no kohereza ingabo zitabogamye zagira inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
AFC/M23 yanaburiye ko ishobora kongera gufata intwaro mu gihe ingabo za Leta ya Congo (FARDC), imitwe ya Wazalendo cyangwa abafatanyabikorwa babo bagerageza kongera gufata uduce igenzura.
Iri tangazo ryasohotse mu gihe igitutu cya dipolomasi gikomeje kwiyongera kuri AFC/M23.
Umunyamabanga wa leta wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Christopher Landau, yavuze ko igitero cyagabwe kuri Uvira ari “ikosa rikomeye,” mu gihe Marco Rubio we yatangaje ko ari “ukurenga ku masezerano ya Washington” yasinywe mu ntangiriro z’uku kwezi hagati ya Kinshasa na Kigali, yari agamije gusubizaho agahenge karambye.
Ifatwa rya Uvira na AFC/M23 ryongereye impungenge z’uko intambara yakwaguka mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane ko hashize iminsi mike gusa hasinywe amasezerano ya Washington yari agamije gusubizaho agahenge karambye hagati ya RDC n’u Rwanda.



