sangiza abandi

Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bushya bw’ubwikorezi rusange i Kigali

sangiza abandi

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, yasangijwe gahunda nshya yo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali yitezweho gufasha abagenzi gukora ingendo mu buryo bwihuse.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo izatangiza gahunda nshya yo gutwara abagenzi, guhera mu kwezi k’Ukuboza 2025.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izatuma imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoreshwa nk’uburyo bwizewe kandi bwita ku bidukikije.

Nyuma yo kuyitangiza mu Mujyi wa Kigali, izanagezwa no mu yindi mijyi itandukanye.

Muri gahunda nshya, biteganyijwe ko bisi zizajya zubahiriza ingengabihe yagenwe ndetse hazajya hacungwa urujya n’uruza mu buryo bugezweho, binyuze mu gushyiraho uburyo bugezweho bwo gukurikirana imodoka ku gihe, bizatuma zisaranganywa aho zikenewe, bityo abagenzi bakabona serivisi ihoraho mu mihanda yose.

Inama y’Abaminisititi kandi yabwiwe ko iyi gahunda inagamije kurengera ibidukikije, aho izafasha u Rwanda kugera ku ntego zo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije nk’uko biteganyijwe muri Gahunda y’lgihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) n’lcyerekezo 2050.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka