Twagirumukiza François yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF. Ni umwanya asimbuyeho Mubiligi Jeanne Françoise wayiyoboraga kuva muri Gashyantare 2023.
Amatora ya Komite Nshya ya PSF yabereye kuri Kigali Convention Centre, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Werurwe 2026.
Twagirumukiza François watowe nka Perezida wa PSF, yagize amajwi 191 mu y’abagera kuri 202 bari bagize Inteko Itora.
Uyu mucuruzi watsinze nyuma yo kwiyamamaza nk’umukandida rukumbi, azaba yungirijwe na Uwizeyemungu Jean Claude nka Visi Perezida mu gihe Visi Perezida wa Kabiri ari Mukasahaha Kamanzi Diane.
Amatora yo ku rwego rw’Igihugu yabaye nyuma y’uko mu turere n’intara zitandukanye bamaze iminsi bahitamo abayobozi babo ba PSF.
Abikorera banatoye ababahagarariye binyuze mu mahuriro arimo ubuhinzi n’ubworozi, inganda, serivisi, ubucuruzi ndetse n’ibyiciro byihariye birimo icy’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.
Twagirumukiza François afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya mbere mu ndimi Nyafurika yabonye mu 1992. Amaze imyaka 28 ari umucuruzi ndetse afite ibigo bibiri by’ubucuruzi birimo icya Eastern Hope, cyinjiza ibyuma by’ubwubatsi mu Rwanda.


Twagirumukiza François watowe nka Perezida wa PSF, yungirijwe na Uwizeyemungu Jean Claude nka Visi Perezida mu gihe Visi Perezida wa Kabiri ari Mukasahaha Kamanzi Diane



