sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia yasuye urwibutso rwa Kigali

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia, Maj. Gen. Odawa Yusuf Rage n’itsinda bazanye mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Maj. Gen. Odawa Yusuf Rage n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda guhera ku wa kabiri, tariki ya 7 Ukwakira 2025.

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 8 Ukwakira, basuye urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bashyira indabo ndetse bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bayobozi bari baherejekwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, basobanuriwe amateka y’uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu 1994 ndetse n’uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’ayo mateka ashaririye.

Mu ruzinduko rw’aba bayobozi baturutse mu Gisirikare cya Somalia, Umugaba Mukuru w’Izi ngabo ku munsi w’ejo hashize yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh.

Ni uruzinduko rugamije gushyira mu bikorwa gahunda y’Ingabo za Somalia yo gushimangira ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’ibihugu bya Afurika, n’intambwe mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu Karere.

U Rwanda na Somalia bisanganywe ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya iterabwoba, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro no kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Ibihugu byombi kandi bifatanya mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, gukwirakwiza intwaro nto mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gusangira ubunararibonye hagati ya Polisi.

Photos:

[fluentform id="3"]