Umuherwe w’umunya-Nigeria Abdul Samad Rabiu yatangaje ko yishimiye guhura na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, avuga ko ari umuyobozi ufite icyerekezo kandi ko uburyo yayoboye u Rwanda bukomeje kubera icyitegererezo benshi muri Afurika no hirya no hino ku Isi.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Rabiu yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku ruhande rw’inama mpuzamahanga yiga ku mikoreshereze y’ingufu za nikereyeri yabereye i Paris mu Bufaransa, izwi nka Nuclear Energy Summit.
Yagize ati “Nishimiye kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame ku ruhande rw’iyi nama.
Ubuyobozi bwe bufite icyerekezo, ubwitange mu guteza imbere u Rwanda n’imbaraga ashyira mu iterambere ry’igihugu bikomeje gutera imbaraga benshi muri Afurika no hirya no hino ku Isi.”
Rabiu yongeyeho ko Perezida Kagame ari urugero rukomeye rw’abayobozi b’indashyikirwa bari kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza h’umugabane wa Afurika no kugaragaza amahirwe menshi uyu mugabane ufite.
Abdul Samad Rabiu ni umwe mu baherwe bakomeye ku mugabane wa Afurika. Ni we washinze kandi akaba ari umuyobozi mukuru wa sosiyete BUA Group, irimo inganda zikora ibintu bitandukanye birimo sima, isukari, amavuta yo guteka, ibijyanye n’ubuhinzi ndetse n’iby’ubwubatsi.
Nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Forbes yo muri Werurwe 2026, Rabiu abarirwa umutungo ubarirwa muri miliyari zirenga 11.2 z’amadolari ya Amerika, ibintu bimushyira ku mwanya wa gatatu mu baherwe ba mbere muri Afurika.
Uretse ubucuruzi, Rabiu azwi cyane mu bikorwa byo gufasha abaturage binyuze mu muryango w’ubugiraneza yashinze witwa ASR Africa. Uyu muryango uteza imbere uburezi, ubuvuzi ndetse n’imibereho myiza y’abaturage mu bihugu byinshi bya Afurika.
Rabiu kandi yigeze kuba umuyobozi w’Ikigo cy’imari cya Nigeria kizwi nka Bank of Industry, anahabwa imidari y’icyubahiro ikomeye muri Nigeria irimo Commander of the Federal Republic (CFR) na Commander of the Order of the Niger (CON).



