sangiza abandi

Umujyi wa Kigali washimiwe ko wakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wahawe ikirango cyitwa “UCI Bike City” nk’ishimwe ry’uko wakiriye neza Shampiyona y’lsi y’Amagare ya 2025, yabaye kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, ndetse bikaba ari inshuro ya mbere yari ibereye ku Mugabane wa Afurika.

Ni ubutumwa bwatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026.

Ikirango cya “UCI Bike City” ni igihembo gihabwa imijyi n’ibindi bice by’lsi byabashije gukora ibikorwa by’indashyikirwa mu gutegura no kwakira amarushanwa mpuzamahanga ategurwa na UCI.

Imigendekere myiza ya UCI yabereye i Kigali yagaragaje intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu mukino wo gusiganwa ku magare ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w’lshyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, yavuze ko muri iri rushanwa, Umujyi wa Kigali wagize uruhare mu kugena ishusho y’ahazaza h’umukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika.

Yagize ati: “Mu kwakira iri rushwanwa ryari ribereye bwa mbere muri Afurika, Umujyi wa Kigali wateye intambwe izahoraho mu mateka y’umukino wo gusiganwa ku magare.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yishimiye iki gihembo, avuga ko bigaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere imikino harimo n’uwa magare.

Yagize ati: “Igihembo cya “UCI Bike City’ ni ikimenyetso cyiza kigaragaza intumbero y’u Rwanda yo kuba igicumbi cy’ubukungu bushingiye ku mikino n’imyidagaduro, harimo n’amasiganwa y’amagare.

Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu  kubaka ibikorwa remezo, no guteza imbere uyu mukino ruhereye mu bato kugeza ku marushanwa akomeye nka ‘TOUR DU RWANDA’,

Ati: Tuzakomeza gushyira imbaraga mu guha amahirwe abawukina ndetse no kwakira amarushanwa mpuzamahanga yawo”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko ikirango cy’ishimwe Umujyi wa Kigali wahawe ari intambwe idasanzwe mu kugaragaza ubushobozi bwo gukomeza kubaka ibikorwa remezo bifasha abaturage.

Ati “Twishimiye kwakira igihembo cya ‘UCI Bike City Label’. Iki kirango ni igisobanuro cyiza cy’ubushake umujyi ukomeje kugaragaza mu gushyiraho uburyo bw’imigendere ikwiye mu mujyi, ndetse no kwita ku mibereho myiza y’abawutuye.

Tuzakomeza guteza imbere ibikorwa remezo bifasha mu migendekere myiza y’imikino yo gusiganwa ku magare.”

Ikirango cya ‘UCI Bike City’ kizatangwa ku mugaragaro mu nama mpuzamahanga ya “UCI Mobility & Bike City” izabera I Athens mu Bugiriki hagati y’itariki 10 na 11 Gicurasi 2026.

lyi nama izahuza abayobozi ndetse n’impuguke mu bijyanye n’imigenderanire mu mijyi, hagamijwe guhana ibitekerezo ku migendekere myiza no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu mikino yo gusiganwa ku magare ndetse n’uburyo bwo gutwara abantu bunoze.

Umujyi wa Kigali uzaba ubaye uwa 31 mu guhabwa iki gihembo, ukaba n’uwa mbere muri Afurika, naho u Rwanda nk’igihugu ni cya 17 ku Isi, kikaba icya mbere ku Mugabane wa Afurika.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka