sangiza abandi

Umunyamakuru Aime Beaute Mushashi yasezeranye mu mategeko

sangiza abandi

Umunyamakurukazi, Aime Beaute Mushashi yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, Nyamaswa Francis.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 05 Werurwe 2026.

Yifashishije konti ye ya Instagram Mushashi yavuze ko arushinze nuwo afata nk’urukundo rw’ubuzima bwe Ashima umukunzi we wemeye ko batera indi ntambwe barikumwe.

Ati “ Reba ibyo Imana yakoze , nasezeranye imbere y’amategeko n’urukundo rw’ubuzima bwanjye. Francis Nyamaswa wakoze gutuma biba.”

Mu Ukuboza 2025 nibwo Beaute Mushashi  n’umukunzi we Francis bashyize hanze integuza y’ubukwe bwabo buteganyijwe kuba tariki ya 14 Werurwe 2026.

Aime Beaute ni umwe mu banyamakurukazi bamaze kubaka izina mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Uyu mukobwa ufite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Amenyerewe muri gahunda n’ibiganiro bitandukanye birimo gusoma amakuru mu Kinyarwanda ndetse no gukora inkuru z’imibereho myiza y’abaturage.

Beaute yamamaye cyane ubwo yari umunyamakuru kuri Tv1 muri gahunda ndetse n’ibiganiro bitandukanye kuva mu 2017 kugera mu 2024 ubwo yerekezaga kuri Televiziyo Rwanda ari naho akora kuri ubu mu biganiro na gahunda zinyuranye zirimo gusoma amakuru mu Kinyarwanda.

AMAFOTO

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka