sangiza abandi

Umuramyi Prosper Nkomezi yaganiriye na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda

sangiza abandi

Umuhanzi Prosper Nkomezi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yagiranye ibiganiro na Amb. Einat Weiss, uhagarariye Israel mu Rwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Gashyantare 2026 Prosper Nkomezi yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto ye ubwo yahuraga na Amb. Weiss, maze avuga ko bagiranye ibiganiro by’ingirakamaro.

Ati “ Ni ibyagaciro guhura na Amb. Einat Weiss, nishimiye ibiganiro by’ingirakamaro twagiranye ndetse ni amahirwe k’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.”

Prosper ahuye na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda mu gihe ageze ku murizo imyiteguro y’uruhererekane rw’ibitaramo azakorera i Tel Aviv muri Israel, kuva tariki ya 16 – 21 Gashyantare 2026.

Nkomezi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, uyu muramyi yanditse izina rye binyuze mu ndirimbo zihembura imitima zirimo ‘Ibasha gukora’, ‘Yanyishyuriye’, ‘Urihariye’ n’izindi nyinshi.

Prosper Nkomezi ategerejwe mu ruhererekane rw’ibitaramo muri Israel

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]