sangiza abandi

Umuraperi Lil G agiye gukorera igitaramo cy’amateka i Kigali

sangiza abandi

Karangwa Lionel wamamaye mu muziki Nyarwanda cyane uwa Hip Hop nka Lil G yatangaje ko agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka 4 yari amaze atuye muri Polonye.

Mu kiganiro gito yahaye UMUNOTA.com, Lil G yadutangarije ko ayo makuru ari impamo gusa avuga ko andi makuru arambuye kuri iki gitaramo ajyanye n’aho kizabera ndetse n’uburyo bwo kwinjira azayatangaza mu minsi iri imbere.

Ati “ Nzaba ndi i Kigali, ni igitaramo ndimo gukoraho, andi makuru muzayamenya vuba”

Biteganyijwe ko igitaramo cya Lil G kizaba tariki ya 02 Mata 2026 i Kigali.

Muri 2022  nibwo Lil G yimukiye muri Polonye akaba ari naho atuye kuri ubu aho abana n’umugore we bitegura gukora ubukwe bitarenze uyu mwaka.

Lil G w’imyaka 32 y’amavuko, ni umwe mu bahanzi bamenyekanye bakiri bato mu muziki Nyarwanda kuko yawinjiyemo afite imyaka 12 y’amavuko muri 2006, nyuma yo kuba uwa mbere mu irushanwa ryo gushaka abanyempano mu kuririmba ryari ryateguwe na Radio yahoze ari Contact FM agahita ahembwa ibihumbi 50frw.

Nyuma yaho guhera muri 2008 yinjiye mu muziki nyarwanda byeruye ahera ku ndirimbo yise In Da Club, yakurikijeho izindi zamenyekanye zirimo Agaciro ,Nimba Umugabo yakoranye na Meddy yasohotse muri Nzeri 2009 igakundwa cyane, Aca Blague, Imbabazi, Akagozi, n’izindi nyinshi cyane.

Mu rugendo rwe nk’umuhanzi yakozemo Album zitandukanye zirimo : Nimba Umugabo yamuritse muri 2013 ndetse na Ese Ujya Unkumbura yamuritse muri 2015, uyu muraperi  yegukanye kandi ibihembo  bitandukanye birimo Salax Awards inshuro ebyiri ndetse n’ibindi.

Lil G yateguje igitaramo muri Mata i Kigali

AMAFOTO ya Lil G kuri ubu

Reba indirimbo Nimba Umugabo Lil G yakoranye na Meddy igakundwa cyane

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka