sangiza abandi

Umusaruro w’inganda wazamutseho 0.7% muri Mata 2026

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro w’inganda wiyongereyeho 0.7% muri Mata 2025, ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu mwaka ushize wa 2025, mu gihe impuzandengo y’izamuka ku mwaka yari 6.5%.

Ibi byasohotse muri raporo ngarukakwezi y’umusaruro w’inganda (IIP) yasohotse kuri uyu wa 5 Kamena 2026.

Iyi raporo ya NISR igaragaza ko umusaruro w’urwego rw’imicungire y’amazi n’imyanda wiyongereyeho 14.1%. Mu gihe umusaruro w’amashanyarazi wiyongeyeho 14.8% ari nawo wiyongeye cyane.

Umusaruro w’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 5.3% muri Mata 2026 ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2025, mu gihe umusaruro w’ibikorerwa mu nganda zitandukanye, wiyongeraho 5.5%.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 5.5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’izamuka rya 8.3% mu nganda zitunganya ibiribwa ndetse n’izamuka rya 3% mu nganda zikora ibinyobwa n’itabi.

Icyakora, umusaruro w’inganda zikora ibikoresho bitari iby’icyuma; nk’ibikoresho by’ubwubatsi, wagabanutseho 16.7%, mu gihe uw’inganda zitunganya ibiti, impapuro n’izicapa wagabanutseho 3.2%.

Umusaruro w’inganda wazamutseho 0.7% muri Mata 2026

Photos:

[fluentform id="3"]