sangiza abandi

Umushinga CDAT wongerewe igihe kugera mu 2029

sangiza abandi

Umushinga Leta y’u Rwanda ifatanyije na Banki y’Isi wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no gufasha abahinzi n’aborozi kugabanya ibyago mu bikorwa byabo, CDAT, wongerewe amezi 22 ku gihe wari kazarangirira ukaba usazozwa muri Gashyantare 2029.

Leta y’u Rwanda ivuga ko kongera igihe cy’uyu mushinga bizayifasha gukomeza ibikorwa bitaragerwaho uko byari biteganyijwe no kugera ku ntego zawo.

Ibi byagarutsweho ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, byagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko aho uyu mushinga ugeze, mu kiganiro na Komisiyo ishinzwe Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije.

CDAT ni umushinga ugamije guteza imbere imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi igamije ubucuruzi, harimo korohereza abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo ndetse n’inkunga ibafasha kugabanya igiciro cy’amafaranga bagomba kwishyura.

Imibare ya RAB igaragaza ko kugeza ubu amafaranga angana na miliyari 39.4 Frw amaze kugera ku bahinzi n’aborozi binyuze mu bigo by’imari n’amabanki bitandukanye. Aya angana na 62% by’amafaranga yari ateganyijwe gutangwa.

Umuhuzabikorwa w’imishinga ya CDAT muri RAB, Jean Hitimana, yavuze ko n’umubare w’abagenerwabikorwa umaze kurenga uwo umushinga wari wateganyije.

Ati: “Iyi gahunda yari iteganyije gutera inkunga imishinga 1,200 cyangwa abagenerwabikorwa 1,200, ariko icyo kigero cyaranarenze bigera kuri 5,469.”

Iyi mibare yagaragajwe mu gihe Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije yasabye MINAGRI na RAB gutanga ibisobanuro ku bikorwa bya CDAT n’aho bigeze.

Perezida w’iyi Komisiyo, Muzana Alice, yavuze ko raporo Komisiyo yari ifite yagaragazaga ko kugeza ku wa 30 Kamena 2025, igipimo cy’inguzanyo cyangwa inkunga ya matching grant cyari kuri 41%.

Nubwo hari ibikorwa byagezweho, raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko kugeza ku wa 30 Kamena 2025, ibikorwa bya CDAT byari bimaze kugerwaho ku kigero kiri hagati ya 0% na 74%, bitewe n’igikorwa.

Raporo yanagaragaje ibibazo birimo igenamigambi ritanoze, gutinda gutegura inyigo ndetse no gukurikirana imirimo itanoze, mu bikorwa by’uyu mushinga bifite agaciro ka miliyoni zisaga 208 z’amadolari ya Amerika, angana na miliyari zisaga 298 Frw.

MINAGRI ivuga ko ibi bitazabuza umushinga kugera ku ntego zawo, kuko igihe wari uteganyijwe kurangirira cyamaze kongerwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Olivier Kamana, yavuze ko CDAT yagombaga kurangira muri Mata 2027, ariko igihe cyayo kikaba cyarongereweho amezi 22.

Ati: “Uyu mushinga wa CDAT wongerewe igihe. Ubundi wakagombye kuzarangira muri Mata 2027, ariko wongerewe igihe cy’amezi 22, ubu ukazarangira muri Gashyantare 2029.”

Yavuze ko kongera igihe byahaye Leta umwanya wo gukomeza ibikorwa bitaragerwaho no kurangiza ibyo umushinga wiyemeje.

Ati: “Turacyafite amezi 29 yo gukora uyu mushinga, tukaba ari yo mpamvu dufite icyizere ko umushinga uzarangira muri Gashyantare 2029 warageze ku byo uteganyijwe kugeraho byose.”

Uyu mushinga watangirije ibikorwa ahantu 37 mu turere 16 tw’u Rwanda.

Mu Ntara y’Amajyepfo ukorera mu turere twa Muhanga, Nyanza, Ruhango, Huye, Gisagara na Nyaruguru. Naho mu Ntara y’Iburasirazuba ukorera mu turere twa Kayonza, Bugesera, Gatsibo, Nyagatare na Kirehe, mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba ukorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Mu Ntara y’Amajyaruguru ukorera mu Karere ka Gicumbi, mu gihe mu Mujyi wa Kigali ibikorwa byawo bikorerwa muri Gasabo na Kicukiro.

Leta ivuga ko kongera igihe cy’uyu mushinga bizafasha gukomeza gushyira mu bikorwa ibikorwa byawo, ndetse bikanafasha kugera ku ntego zashyizweho muri gahunda ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi, PSTA5.

Umushinga wa CDAT wageze ku bagenerwabikorwa barenga 5000

Photos:

[fluentform id="3"]