Capt Sébastien Mugunga Rwamuhigo, wari umusirikare mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yiciwe mu mujyi wa Uvira n’abasirikare bagenzi be, azira kuba avuga Ikinyarwanda.
Amakuru yemezwa n’abaturage batuye muri Uvira, avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, humvikanye amasasu menshi muri Uvira ubwo abarwanyi ba Wazalendo barasanaga n’ingabo za Leta ya Congo.
Akomeza avuga ko muri uwo mwanya aribwo Capt Mugunga wari ushinzwe kugenzura umutekano w’abasirikare bari ku burinzi, yagiye kureba icyabaye asanga bamwe mu basirikare bagenzi be, ari nabwo bahise bamurasa baramwica.
Umuturage umwe yagize ati “Capitaine Mugunga yaraye arasiwe i Uvira nyuma y’uko amasasu yumvikanye nijoro. Yabyutse ajya kureba ko abari ku burinzi bari maso, ariko asanga abamurindaga bari kumwe n’abantu bavuga i Lingala, bahita bamurasa mu nda ahita yitaba Imana.”
Amakuru yemeza ko kandi mu busanzwe uyu musirikare yashinjwaga kuba avuga ururimi rw’Ikinyarwanda, icyaha kimaze igihe gikoreshwa n’abasirikare bamwe muri FARDC nk’urwitwazo rwo kwibasira no kwica abasirikare bakomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi.
Capt Sébastien Mugunga yavukiye i Kilorilwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, akaba yari ashinzwe ibikoresho S4 muri batayo yakoreraga mu Bijombo, ariko mu minsi ya vuba yari yoherejwe gukorera Uvira.
Abakurikiranira hafi iby’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo basobanura ko urupfu rwa Capt Mugunga rwongera gushimangira ivangura, urwango n’akarengane biranga ingabo za RDC, aho bamwe mu basirikare bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bakomeje kwicwa, gufungwa cyangwa guhezwa bazira inkomoko yabo.
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’igisirikare cya RDC ntiburagira icyo butangaza ku by’uru rupfu. Gusa amakuru yizewe yemeza ko abasirikare barashe Capt Mugunga bahise batabwa muri yombi, ubu bafungiye i Uvira, mu gihe hategerejwe gukorwa iperereza ryimbitse.



