Umuyobozi w’Ihuriro rya AFC/M23, Corneille Nangaa, yemeje ko igisirikare cya M23 cyamaze kwinjira muri Uvira, avuga ko babikoze mu rwego rwo kugarura umutekano nyuma y’uko ahamagawe n’abaturage bo muri ibyo bice bamutabaza.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa kabiri, tariki ya 9 Ukuboza 2025, mu mujyi wa Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, nibwo ibinyamakuru n’abaturage b’i Uvira batangiye gutangaza ko ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo baba bahunze bagata ibirindiro bari bafite muri uyu mujyi uri muri Kivu y’Amajyepfo, ibintu byateje impungenge kuri Leta ya Congo.
Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 Corneille Nangaa, yemeje ko ingabo zabo zari zimaze kwinjira Uvira mu masaha ya nijoro, avuga ko babikoze hagamijwe gushyiraho umutekano uhamye nyuma y’uko abaturage bamuhamagaye bamutabaza.
Yakomeje ashinja Leta ya Congo kwica agahenge avuga ko basinye amasezerano y’ihagarikwa ry’imirwano bizeye ko abaturage bagiye gutuza, ariko leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntiyabyubahiriza ikomeza guteza akaduruvayo.
Ati “Twebwe AFC/M23 twubahirije ihagarikwa ry’imirwano ariko leta ya RDC yahisemo kudushora mu ntambara bizera ko bazadutsinda.”
Corneille Naanga yavuze ko mu minsi ishize ingabo z’u Burundi zifatanyije n’ingabo za FARDC basutse ibisasu bikomeye mu bice bagenzura, ahamagarira Imiryango Mpuzamahanga gukurikirana iki kibazo cya RDC yifuza intambara.
Ati” Turamenyesha Umuryango Mpuzamahanga ko Tshisekedi kuva yasinya amasezerano yo guhagarika imirwano ntiyabyubahirije, ahubwo ibitero nibwo byatangiye bihitana abaturage bagera ku 100, amafoto mwabonye yagaragaje akababaro abaturage bahuye nako biturutse ku ngabo z’Abarundi.”
Avuga ko icyo umutwe wa AFC/M23 wakoze ari ukwirukana izi ngabo zihohoteraga abaturage, zikigizwa kure y’abaturage kugirango babone amahoro.
Nangaa yashimangiye ko ingabo za FARDC zahungiye mu bice bitandukanye zakiriwe n’abaturage batabarwanyije naho Wazalendo basigara barwanira inyungu zabo bwite.
Yongeye guhakana ko u Rwanda rubaha ubufasha ubwo ari bwo bwose, anavuga ko nta mpamvu n’imwe bafite yo gushyamirana n’u Burundi kuko ibibazo byabo ari muri RDC.
Yasabye Leta y’u Burundi gucyura ingabo zayo ziri ku butaka bwa Congo, avuga ko AFC/M23 idashaka guhindura Uvira cyangwa Kivu y’Amajyepfo urundi rugamba ruzamo ibindi bihugu.



