sangiza abandi

Umuyobozi wa Global Citizen itegura ibitaramo bya Move Africa yageze i Kigali

sangiza abandi

Umunya – Australia Hugh Evans washinze akaba ari na we muyobozi w’umuryango mpuzamahanga  wa Global Citizen, ufasha mu kurandura ubukene  hirya no hino ku Isi yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Doja Cat.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026, Evans yasangije abamukurikira amafoto ye yerekana ko yageze i Kigali ahishura ko yasanze i Kigali igitaramo kiteguwe neza.

Ati “ Nageze i Kigali aho nje mu gitaramo cya Move Afrika, imyiteguro nahasanze iratangaje”

Uyu muyobozi yageze i Kigali ahasanga Doja Cat uzataramira abazitabira iki gitaramo we wahageze mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026.

Global Citizen itegura ibitaramo bya Move Afrika ni iki?

Global Citizen ni Umuryango Mpuzamahanga washinzwe muri 2008, ukora ubuvugizi ndetse n’ibikorwa byo kurandura ubukene hirya no hino ku Isi.

Uyu muryango urwanya ubukene binyuze mu bikorwa bitandukanye ukora birimo gutegura ibiganiro byigisha ku kwivana mu bukene, gukorana n’abantu b’ibyamamare , ibihugu, ibigo bitandukanye ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta kugirango batange inkunga yo gufasha abantu bari mu bukene hirya no hino ku Isi.

Uyu muryango rero ukaba ariwo utegura ibitaramo by’iserukiramuco rya Move Afrika bibera mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika mu rwego rwo guhuza imyidagaduro,iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi bitaramo bitanga imirimo myinshi ku benegihugu hirya no hino aho bibera muri Afurika, aho nko ku ibitiro muri 2023 ubwo byabaga ku nshuro ya mbere bikabera i Kigali byahaye akazi abarenga 1000.

Ni mu gihe kuva muri 2023 ibi bitaramo ubwo byabaga ku nshuro ya mbere, kugera kuri ubu  bimaze gutanga akazi ku barenga ibihumbi 2500 i Kigali  ndetse  na Lagos aho byabereye.

AMAFOTO ya Hugh Evans wageze i Kigali

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka