sangiza abandi

“Uri impano nahawe n’Ijuru”  Umunyamakuru  wa Siporo Rigoga Ruth yateye imitoma umugabo we

sangiza abandi

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Rigoga Ruth yasangije abamukurikira amashusho ye arikumwe n’umugabo we  Lt. Kamali Fred maze ayaherekesha amagambo yuje imitoma ndetse n’amarangamutima menshi aho yavuze ko umugabo we ari umugisha ukomeye mu buzima bwe.

Ati “ Mu myaka 8 ishize twahanye isezerano ryo kubana akaramata, ariko njye numva ari nk’ibyabaye ejo, umutima wanjye uhora iteka unyuzwe kuko urugo rwacu rusendereyemo urukundo, amahoro ndetse n’ibyishimo”

“ Uri umugabo wanjye ijuru ryampaye, inshuti yanjye y’akadasohoka ndetse n’umugisha ukomeye kuri jye”

“isabukuru nziza y’imyaka 8 ishize dushyingiranywe, rukundo rwanjye na Se w’abana bacu mwiza”

Ku wa Kane, tariki ya 08 Werurwe 2018 nibwo Rigoga n’umugabo we Lt. Kamali Fred basezeranye imbere y’Amategeko mu muhango wabereye ku biro by’umurenge wa Remera mu mujyi wa Kigali, gusa mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gusezerana, Rigoga yavuze ko we na Kamali bari bamaze umwaka mu munyenga w’urukundo mbere y’uko biyemeza kubana.

Nyuma yaho, ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Werurwe 2018 aba bombi   bahanye isezerano ryo kubana akaramata mu birori by’ubukwe byabereye i Kanombe kuri Keva Guest House munsi y’ikibuga cy’indege.

Nyuma y’imyaka 8 barushinze rugakomera, Imana yahaye umugisha urugo n’urukundo rwabo aho bafitanye abana babiri, b’abakobwa.

Rigoga Ruth ni umwe mu banyamakurukazi ba Siporo bakomeye mu Rwanda, uyu mubyeyi yakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo: Radio Isango Star, KFM, RadioTv10, ndetse na RBA akoraho kuri uyu munsi.

AMAFOTO

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka