Abaturage bazindukiye mu mihanda bagaragaza ku mugaragaro ko bishimiye ihuriro rya AFC/M23 banayiha ikaze bagaragaza ko bayishimira kubera umutuzo yabazaniye mu mujyi wa Uvira ho mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 16/12/2025 aho amashusho n’ubuhamya butandukanye byagaragaje imbaga y’abaturage bari mu mihanda nyamukuru yuyu mujyi, bagaragaza ibyishimo n’icyizere.
Mu bari bitabiriye harimo Abapfurero, Abanyamulenge, Abavila, Abashi, Ababembe n’abandi baturage b’ingeri zitandukanye.
Bari bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bw’ibyishimo bugira buti: “AFC/M23 muhawe ikaze muri Uvira. Abaturage turabishimiye.”
Mu butumwa bwabo, aba baturage bagaragaje ko bumva bafite ibyishimo n’ikizere cy’umutekano n’imiyoborere mishya, banenga Leta ya Kinshasa bayishinja kubatererana, kubahohotera no kutabaha umutekano n’uburenganzira bw’ibanze.
Bamwe mu bavuze bagaragaje ko bari bamaze igihe kirekire babayeho mu bwoba, urugomo n’ubusahuzi, bakavuga ko bifuza impinduka zirambye.
Ibi byishimo by’abaturage bikurikiye ifatwa ry’umujyi wa uvira ku wa 09/12/2025, aho ihuriro rya AFC/M23 ryirukanye ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, zirimo FARDC, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, FDLR, hamwe n’ingabo z’u Burundi.
Abakurikiranira hafi bavuga ko aya mashusho agaragaza uko abaturage buyu mujyi bifuza amahoro arambye, umutekano uhamye n’imiyoborere ibaha ijambo.
Ku ruhande rwabo, abaturage basaba ko amahanga yakomeza gukurikirana uko ibintu bihagaze mu burasirazuba bwa RDC, hagashyirwa imbere ibiganiro bya politiki, uburenganzira bwa muntu n’ubuzima bw’abasivili.
Ibyabereye i Uvira byongeye kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano n’imiyoborere mu burasirazuba bwa Congo gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, kikaba gisaba ibisubizo birambye byubakiye ku bwumvikane, amahoro n’ubutabera.





