sangiza abandi

Uvira baramukiye mu myigaragambyo yo kwirukana Brig Gen Gasita

sangiza abandi

Mu mujyi wa Uvira haramukiye imyigaragambyo ikomeye igamije kwirukana Brig Gen Olivier Gasita, woherejwe kuhayobora ibikorwa bya gisirikare na Perezida Felix Tshisekedi.

Iyi myigaragambyo yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025.

Iyi myigaragambyo yahereye i Kavimvira, igambiriye gusorezwa kuri meri ya Uvira, ndetse abayirimo bategetswe kuba ariho bahera bakabona gukomereza ku biro by’umujyi wa Uvira.

Ku rundi ruhande abasirikare ba FARDC, bahawe itegeko rivuye ibukuru ryo kurasa uri muri iyi myigaragambyo wese.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko aka kanya bari mu mbuga y’ibiro by’umugi n’urusaku rwinshi bitwaje n’ibyapa byanditseho amagambo agira ati: “Gasita usubire iyo wavuye ntitugushaka muri Uvira.”

Hari ahandi ubona ibyo byapa handitse ubutumwa bugira buti: “Gasita ntugeze isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba utarava muri Uvira. Uri Corona ntitugushaka iwacu.”

Abasirikare bari bahawe itegeko ryo kurasa buri wese uri mu myigaragambyo, ariko amakuru ava muri ibyo bice avuga ko batabarashe kubera ko abayirimo batitwaje intwaro, ahubwo bitwaje ibyapa n’inkoni n’impapuro zanditseho amagambo agaragaza uburakaribafitiye Brig Gen Olivier Gasita.

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025, mu mujyi wa Uvira humvikanye urusake rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, bikavugwa ko zaraswaga na Wazalendo mu rwego rwo kugaragaza ko badashaka na gato Brig Gen Olivier Gasita woherejwe n’igisirikare cy’igihugu.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka