Intumwa za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zivuye mu murwa mukuru Kinshasa zakiriwe mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho zije gukurikirana ikibazo cy’umutekano mucye watewe n’iyoherezwa rya Brig Gen Olivier Gasita.
Brig Gen Gasita yoherejwe na Leta ya Kinshasa kugenzura ibikorwa bya Gisirikare mu mujyi wa Uvira, ariko ahageze Wazalendo bavuga ko batamushaka ndetse bakora imyigaragambyo bamushinja kuba ariwe wagize uruhare mw’ifatwa ry’Umujyi wa Bukavu.
Bamushinja kandi kuba ari umunyarwanda no kwica aba Wazalendo bagenzi babo i Kindu mu ntara ya Maniema, bityo bakavuga ko nabo azabica agatanga Uvira kuri AFC/M23.
Nyuma y’iminsi myinshi Wazalendo iteza umutekano muke, ku mugoroba wo ku wa kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, Kinshasa yohereje intumwa Uvira ngo zikurikirane iki kibazo.
Intumwa zoherejwe ni Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Jacquemain Shabani, Minisitiri w’Inganda, Aime Boji Sangara, Minisitiri w’Ingabo Wungirije, Eliezer Ntambwe na Minisitiri w’Ubutwererane mu Karere, Floribert Anzuluni n’abandi barimo n’abadepite.
Aba bayobozi bageze Uvira bakiriwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ufite icyicaro muri uyu mujyi, Jean Jacques Purusi, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’aba Wazalendo.
Uyu muhango wo kubakira wabereye ku biro by’umujyi wa Uvira (Mairie).
Hari amakuru avuguruzanya mu baturage avuga ko Brig Gen Gasita yamaze guhunga uyu mujyi, mu gihe abandi bavuga ko akiwurimo.
Intumwa za Leta ya Kinshasa zije kumvisha abaturage na Wazalendo kwemera kwakira Brig Gen Gasita no kubaha icyemezo cya Leta cyo kuhamwohereza.
Igisirikare cya RDC gikorana bya hafi na Wazalendo binyuze ku muvugizi wacyo Gen Major Sylvain Ekenge, yavuze ko FARDC ishyigikiye Brig Gen Gasita kandi ko itibeshye kumwohereza kuyobora ibikorwa bya Gisirakare muri Uvira.
Ikindi yavuze ko nubwo FARDC ikorana na Wazalendo, ariko itayigenzura, ndetse yemeza ko yahawe imbunda na Perezida Felix Tshisekedi.





