sangiza abandi

Uvira:Abanyamulenge barasaba ubuyobozi kubatabara

sangiza abandi

Abanyamulenge batuye mu mujyi wa Uvira batuye Umuyobozi w’uyu mujyi, Kifara Kapenda Kik’y, akababaro n’ubugome bakomeje gukorerwa na Wazalendo, na we abizeza amahoro n’umutekano no gukurikirana ikibazo cy’umutekano wabo.

Ibi ni ibyavuye mu kiganiro cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025, cyahuje Umuyobozi w’uyu mujyi n’abahagarariye Abanyamulenge bahatuye.

Umuyobozi w’umujyi wa Uvira yababwiye ko yabatumijeho mu rwego rwo kugira ngo bigane hamwe kubiri kubabaho, ariko bitagera ku bundi bwoko, kandi bose ari Abanye-Congo.

Amaze kubaha ijambo, nabo bamwereka ivangura rishyingiye ku bwoko bari gukorerwa, aho banahereye ku byabaye tariki ya 25 Kanama 2025, ubwo bari bagiye gushyingura Col Gisore Patrick, ariko bakangirwa ku mushyingura kubera ari Umunyamulenge bamwita Umunyarwanda, ndetse ko bakorerwa n’irindi hohoterwa rikomeye.

Bamusobanuriye ko ibi bitari kuba intandaro y’umutekano muke kuri bo kuko yari umusirikare wa Leta.

Ikindi bavuze ko kuza kwa Brig Gen Olivier Gasita bitari bikwiye kubagiraho ingaruka, ngo kuko byavuye ku cyemezo cyafashwe na perezida Felix Tshisekedi, kandi mu kugifata nta ruhare babigizemo.

Bavuga kandi ko Tshisekedi yamwohereje nk’umusirikare w’Umunyekongo ataje nk’umunyamulenge.

Banongeyeho ko ubu bigeze naho bangirwa kujya bavoma amazi, kandi ko ibyo bidafitanye isano no kuza kwa Brig Gen Gasita, ahubwo ko ari umugambi wo kumaraho ubwoko bw’Abanyamulenge.

Ibyabo byanyazwe bamubwiye ko byajyanywe n’abantu bazwi, kandi ko naho byajyanwe hazwi, bityo bavuga ko bakeneye kurenganurwa.

Bavuga kandi ko ibyo babikorerwa mu maso ya Leta, ariko ntibatabare cyangwa ngo ibagereho cyangwa ngo hagire igihinduka.

Umuyobozi w’Umujyi mu kubasubiza yababwiye ko we atari mu mugambi wo kubagirira nabi, abasobanurira ko haba Wazalendo harimo ababi n’abeza, ati” Rero abo babi nibo babujije abaturage amahoro”.

Yabasezeranyije ko agiye guhagurukira ikibazo cy’umutekano, kandi ko agiye kubishyiramo imbaraga zose zishoboka ko agiye gushyiraho na komisiyo izabikurikirana.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka