sangiza abandi

Uwari ufite ubukwe agashinjwa gusambanya umwana yasabiwe gufungwa imyaka 20

sangiza abandi

Ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye mu rukiko rwisumbiye rwa Huye burasabira igifungo cy’imyaka 20 umusore wari ufite ubukwe agafungwa akekwaho gusambanya umwana akanamutera inda

Mu iburanisha ryabaye taliki ya 3 Werurwe ,imbere y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko Joël Nzayisenga yarikumwe n’umwunganizi we mu mategeko ariwe Me Mpayimana Jean Paul.

Joël Nzayisenga aregwa icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 16 akanamutera inda aho umwana wabyawe yavutse mu mwaka wa 2021 gusa Joël Nzayisenga agatabwa muri yombi mu mwaka wa 2026.

Icyaha cyabereye mu mudugudu wa Nkomero mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Imbere y’urukiko Joël Nzayisenga yemeye ko yasambanyije uriya mukobwa ariko azi ko afite imyaka y’ubukure.

Yagize ati”Twarakundanaga ibyabaye si ku ngufu ahubwo twarabyumvikanye”

Me Mpayimana Jean Paul wunganiye Joël Nzayisenga yavuze ko umukiriya we yemera icyaha ko yabyaranye n’umwana gusa uwo mwana we yanamufashaga kandi uwo babyaranye bakundanaga bivuze ko nta bushake bwo gukora icyaha bwabayeho.

Me Mpayimana Jean Paul yavuze ko umukiriya we ariwe Joël Nzayisenga yabyaye mu mwaka wa 2021 ariko umwana watewe inda atabivuze kugera naho yabyariye kwa muganga kandi abana babyariye kwa muganga bafashwa kumenya ababahohoteye ariko byavuzwe nyuma y’imyaka itanu, uriya mwana abonye ko Joël Nzayisenga asohoye ‘Save the date’ agiye kubana n’undi mukobwa maze umukobwa abona kujya gutanga ikirego ndetse umukiriya we yemeye kwandikisha umwana we mu irangamimerere, bityo ashingiye kuri ibyo agasanga nta buryozwacyaha bukwiye kuba ku mukiriya we.

Umunyamategeko Mpayimana Jean Paul yasabye urukiko ko mu gihe rwabona ibyo bavuga ataribyo hashingiwe ko umukiriya we atagoye ubutabera yemera icyaha ndetse akaba yareraga umwana we Kandi neza akaba yagabanyirizwa igihano.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze kuby’umunyamategeko Mpayimana Jean Paul yavuze ko umukiriya we nta bushake bwo gukora icyaha yagize buvuga ko ubushake bwo gukora icyaha Joël Nzayisenga yabugize kuko yafashe igitsina cye agishyira mu cy’umwana aziko bihanwa n’amategeko kandi abikora yari muzima afite ubwenge, ubushinjacyaha bugasaba urukiko ko rwakwakira ikirego kandi rukemeza ko ikirego cyabwo gifite ishingiro ndetse bukamuhamya icyaha nkuko nawe abyiyemerera hashingiwe ko yemera icyaha ndetse umwana bikenewe ko arerwa n’ababyeyi be nawe akemera kurera umwana akazakatirwa igifungo cy’imyaka 20 ari mu igororero.

Joël Nzayisenga wabyaye afite imyaka 22 ahawe ijambo yavuze ko igihano yasabiwe n’ubushinjacyaha kiremereye bityo agasaba ko yahabwa igihano gisubitse cyangwa akagabanyirizwa igihano bityo akaba yajya kurera umwana we nkuko yamureraga.

Joël Nzayisenga ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza urubanza rwe ruri muzihutishijwe binagendanye ko yemera icyaha akaba yaburaniye mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka