Ikipe y’abagore ya Volleyball, APR WVC yatsinze iy’a Kepler WVC mu mukino wa mbere wa kamampaka, biyiha icyizere cyo gutwara igikombe cya Shampiyona.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2026 muri Petit Stade Amahoro ni bwo hakinwe imikino yanyuma ya kamarampaka yo guhatanira igikombe cya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda.
Ni imikino yabanjirijwe no guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo no mu bagore aho Kepler VC yatsinze amaseti atatu kuri imwe ya Gisagara VC, ni mu gihe Police WVC mu bagore yatsinze RRA WVC amaseti atatu ku busa.
Ku mukino wa nyuma mu bagore APR WVC yatsinze biyoroheye iseti ya mbere aho yarushaga cyane Kepler, maze iyitsinda amanota 25 kuri 16
Set ya kabiri APR WVC yayinjiyemo neza ariko igeze hagati abakobwa ba Kepler WVC barangajwe imbere na Mario batangira kugerageza kugabanya ikinyuranyo cy’amanota barushwaga.
Ntacyo byigeze bihindura kuko iseti ya kabiri APR WVC yaje kuyitsinda ifite amanota 25 kuri 20 ya Kepler WVC
Iseti ya nyuma abakobwa ba Kepler WVC bagerageje gukina ariko APR WVC iyirusha ingufu, birangira iyitsinze amanota 25 kuri 21.
Muri iyi mikino ya kamarampaka amakipe akina imikino itanu, maze itsinze imikino itatu mbere yindi igahita yegukana igikombe cya Shampiyona.




Ministiri wa Siporo Mukazayire Nelly yakurikiye uyu mukino









