Tuyishime Josue niyo mazina yiswe n’ababyeyi ariko ni icyamamare by’iteka ryose mu muziki nyarwanda ku izina rya Jay Polly cyangwa se Kabaka, uyu ni umwe mu bacurabwenge b’injyana ya Hiphop mu Rwanda ndetse akaba umwe mu banyamuziki bakomeye u Rwanda rwagize.
Uyu munyabigwi mu gihe kigera ku myaka 33 yamaze ku Isi yari yarasizwe igikundiro karemano na Rurema washimye ko abona izuba tariki 5 Nyakanga 1988 , gusa kuri we Imana isumba byose niho dukomoka kandi niho twese tuzasubira, uyu muraperi yitabye Imana tariki 2 Nzeri 2021 kuri uyu munsi imyaka ishize ari ine Kabaka Man Jay Polly yitabye Imana.
Umunota.com wagukusanyirije amafoto 10 ahiga ayandi akaba asobanuye byinshi mu buzima uyu rurangiranwa mu muziki nyarwanda yabayeho!
- Jay Polly ahura na Jason Derulo muri 2012
Mu mwaka w’i 2012 ubwo irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ryari ribaye ku nshuro ya kabiri, umuhanzi Jason Derulo niwe watumiwe nk’umuhanzi mpuzamahanga kugirango azasusurutse abantu ku munsi wo gusoza iryo rushanwa.
Uyu muhanzi yahuriye na Jay Polly mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ari kuwa gatandatu tariki 28 Nyakanga 2012 , iki kiganiro cyagarukaga kur musozo w’irushanwa rya Primus Guma Guma ndetse abahanzi bari bageze ku musozo waryo barimo uyu muraperi na King James batangarije itangazamakuru ko biteguye kuza guhatanira iki gikombe.
Ku rundi ruhande Jason Derulo nawe yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda ariko by’umwihariko bikaba yari inshuro ya mbere uyu muhanzi ataramiye ku mugabane wa Afurika.

2. Jaypolly ahura na Davido ku nshuro ya mbere muri 2014 maze Davido atungurwa n’uburyo Jay Polly yari akunzwe
Mu mwaka w’i 2014 umuhanzi David Adeleke uzwi nka Davido ukomoka muri Nigeria yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20, u Rwanda rwari rumaze rwibohoye, iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wa tariki 4 Nyakanga 2014.
Davido yaje gutungurwa n’urwego yasanze umuhanzi Jaypolly akunzweho ndetse birangira amusabye ifoto kuko kuri we atiyumvishaga ko hari undi muhanzi umurusha abafana muri icyo gitaramo.

3. Jaypolly yegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar muri 2014
Nyuma yo kwitabira iri rushanwa inshuro ebyiri zibanza muri 2011 ndetse na 2012 ariko hose agataha amaramasa, mu mwaka w’i 2014 uyu muraperi inkono ye yahiriye igihe maze kera kabaye yegukana irushanwa rya Primus Guma Guma yari amaze imyaka ibiri agera ku mutemeri waryo ariko ntaryegukane.
Jaypolly yashyikirijwe sheke y’amafaranga miliyoni 24frw nk’igihembo cyo kwegukana iri rushanwa maze Ministiri w’umuco na siporo icyo gihe , Amb. Joseph Habineza, amukora mu kiganza ati “Urashoboye”.

4. Jaypolly aconga agapira muri 2012
Hirya y’ubuzima bwo kwamamara Jaypolly yakundaga kwidagadura, mu mwaka w’i 2012 mu mukino wahuje abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Season 2 ndetse n’abanyamakuru b’imyidagaduro umuhanzi Jaypolly yakiniye ikipe y’abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma.
Uyu kabuhariwe muri Hiphop ntabwo yakinnye iminota myinshi ariko yakomeje gushyigikira bagenzi be ari ku gatebe k’abasimbura .

5. Jaypolly na Riderman muri 2014
Mu myaka yatambutse impaka zabaga ari urudaca mu bakunzi ba Hiphop aho babaga bibaza ngo ninde urenze undi hagati ya Jaypolly na Riderman.
Wasangaga impaka zihoraho zidashobora kurangira maze kuri bamwe b’ibifura batazi kuganira no kujya impaka zubaka bakisanga zirangiriye mu bipfunsi. Wasangaga benshi bajya impaka ku mirongo y’aba baraperi mu ndirimbo, imyambarire yabo, imodoka bagendamo , amafaranga bafite ndetse n’ibindi byinshi.
Nyuma yo kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar muri 2014 , Jaypolly yashyikirijwe igihembo cye n’umuraperi Riderman wari waregukanye irushanwa ryo muri 2013.
Ifoto ya Jaypolly na Riderman muri iryo joro yerekanye ko hagati yabo nta rwango ruhaba ndetse ko ari abahanzi buri umwe yubaha inganzo ya mugenzi we.

6. Jaypolly hamwe n’itsinda rya Tough Gangs
Mu njyana ya Hiphop ku Isi habayeho amatsinda menshi atandukanye arimo : N.W.A (Niggaz With Attitudes), Wu-tang Clan, Jurassic Five, Junior Mafia , ndetse n’ayandi menshi.
Mu Rwanda natwe twagize Tough Gangs. Aba uwavugako ari abavandimwe ba Jaypolly mu muziki ntabwo waba ubeshye. Iri tsinda ryari rigizwe n’abamudakubitwa batanu aribo : Jaypolly, Green P, Bulldogg, Fireman, ndetse na P fla.
Bifashishije inyandiko zabo zikakaye cyane Tough Gangs bakundishije abatabarika injyana ya HipHop mu Rwanda, ndetse ababyiruka uyu munsi bakora HipHop biraborohera kubera umusingi ukomeye wubatswe n’aba banyabigwi.

7. Jaypolly ubwo yitabiraga itorero ry’abahanzi mu mwaka w’i 2015
Mu mwaka w’i 2015 Jaypolly yari mu bahanzi Nyarwanda bitabiriye itorero ry’Igihugu ryabereye i Nkumba mu karere ka Burera ho mu ntara y’Amajyaruguru. Iri torero ry’abahanzi rikaba ryarahawe izina ry’Indatabigwi ndetse abahanzi 207 bakaba aribo batorejwe muri iryo torero ryamaze icyumweru cyose.

8. Jaypolly hamwe n’umukobwa we w’ubuheta Ifeza Khloe
Ifeza Khloe ni umwe mu bana babiri b’abakobwa Jaypolly yabyaye, Ifeza yabonye izuba kuwa kane tariki 10 Ukuboza 2015 akaba ari umwana wa Jaypolly ndetse na mama we Uwimbabazi Sharifa.
Jaypolly yishimiraga abana be uko ari babiri kugera ku rwego rw’uko abaririmba mu ndirimbo ye Inshuti Nyazo aho yagize ati “ That’s for you Chloe and Crstal Ma Babies I love You and I got You, You better Listen to this that’s your Dad”.
Iyi foto ikaba ari ifoto ya Jaypolly hamwe n’umukobwa we Ifeza Khloe mu mwaka w’i 2018 ubwo Jaypolly n’umuryango we bari batembereye ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

9. Jaypolly hamwe n’umufasha we Sharifa Mbabazi ku munsi w’abakundanye muri 2018
Mu mwaka w’i 2014 Jaypolly yasohoye indirimbo yise Malayika ikaba ari indirimbo yatuye umufasha we Uwimbabazi Sharifa , iyi ni indirimbo igaruka ku bihe bitoroshye aba bombi banyuranyemo ariko ntibibagamburuze ahubwo bagakomeza gushikama ku rukundo rwabo.
Iyi foto ni imwe mu mafoto asobanuye byinshi ku buzima bw’uyu muraperi, iyi foto yafashwe muri 2018 hari ku i tariki 14 Gashyantare ku munsi w’abakundanye, aba bombi bakaba bari basohokeye ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

10. Uwera Jean Maurice umuvandimwe wa Jaypolly arimo ashishikariza abakunzi b’umuziki kwitabira igitaramo cy’umuvandimwe we , Jaypolly , muri 2012
Jaypolly mu buzima bwe nk’icyamamare yagize ukuboko kwabaga kuri hafi ye, ni ukuboko kwa mukuru we akaba n’umunyamakuru ,Uwera Jean Maurice.
Iyi foto yafotowe mu mwaka w’i 2012 ubwo Uwera Jean Maurice yari umujyanama wa Jaypolly mu bya muzika, aha akaba yarimo atumira abakunzi b’umuziki Nyarwanda by’umwihariko Hiphop kuzitabira ibirori byo kumurika Album “Umwami Uganje” ya Jaypolly

11. Jaypolly imbere y’imbaga y’abafana b’umuziki we
Ifoto twasorezaho ni imwe mu mafoto abumbatiye urwibutso rukomeye ku muziki Nyarwanda ndetse by’umwihariko abakunda injyana ya HipHop.
Iyi foto ituma basesa urumeza kubera kuyibona byonyine, yafotowe mu mwaka w’i 2014 mu gihe cy’irushanwa rya PGGSS4 bikaba byari mu gitaramo cyabereye mu karere ka Ngoma.
Muri iyi foto abakunzi b’umuhanzi Jaypolly mu Karere ka Ngoma amarangamutima yari yose ndetse ubona ko na Jaypolly byari ibyishimo bisendereye ataramira imbere y’imbaga y’abafana be.




