Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kirabiranya cyangwa Kimomo, akaba umusore umaze kubaka izina mu gusobanura filime, urubuga rwe rwo kumuyoboro wa yutube ( YouTube) ‘ Rocky Entertainment” acishaho ibiganiro n’amafilimi rwongeye gufungwa .
Mu busanzwe uru rubuga rwa Yutubi ( Youtube) mbere y’uko rutangira gushyirwaho ibiganiro bitandukanye, rwashyirwagaho indirimbo z’abahanzi bo mu nzu ifasha abahanzi ya Rocky Entertainment, barimo Papa Cyangwe.
Tariki ya 08 Ukuboza 2021 nibwo Uwizeye Marc uzwi cyane ku izina rya Rocky Kimomo, yatangaje ko yatandukanye na Papa Cyangwe ku busabe bw’uyu muhanzi aho yamwisabiye ko bahagarika imikoranire buri umwe akanyura ize nzira.
Nyuma yo gutandukana na Papa Cyangwe Youtube yarasinziriye
Nyuma yo gutandukana n’uyu muhanzi, Rocky byamutwaye igihe kugirango abe yatangira gushyiraho ibiganiro abenshi bamumenye akora, kuko mbere iyi ‘Youtube ‘yashyirwagaho indirimbo z’abahanzi bo muri Rocky Entertainment ndetse n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’iyi nzu ifasha abahanzi birimo ibiganiro nk’akagoroba k’abapapa, n’ibindi.
Gutangira gushyira ibiganiro kuri Youtube
Amakuru yizewe agera ku UMUNOTA ahamya ko nyuma yaho, muri 2022 Rocky abigiriwemo inama na bamwe mu nshuti ze za hafi yatangiye kugerageza uko yajya ashyira ibiganiro bitandukanye kuri Youtube ya Rocky Entertainment, uyu musore akaba yatangira abikora gacye gacye agirango arebe uko abantu bazabyakira, maze mu gihe byaba bikunzwe akaba yakomeza kubikora.
Abantu barabyishimiye
Nyuma yuko atangiye yikandagira ariko nyuma yaho ibi biganiro bye bigatangira kwishimirwa n’abatari bacye , Rocky yongereye umubare w’ibiganiro yakoraga aho byibura yakoraga ibiganiro bibiri ku munsi, bitewe n’umwete n’udushya yakoranaga ibiganiro bye, imibare y’abamukurikira irushaho gutumbagira ndetse Impeshyi ya 2023 yabaye nziza cyane kuri we kuko yamusigiye abamukurikira barenga ibihumbi 500 kuri uru rubuga.
Muri 2025 Rocky yujuje miliyoni y’abamukurikira
Uyu musore umenyerewe mu gusobanura filime, yujuje abamukurikira miliyoni, ndetse ashyikirizwa igihembo cya Youtube Gold Play Button mu Ugushyingo 2025, gihabwa uwujuje miliyoni y’abamukurikira kuri ‘Youtube’.
Ese byapfiriye he?
Amakuru yizewe ahamya ko kwikubitiro, uyu musore yihanangirijwe na Youtube kubera gukora ibiganiro bivuga ku ntambara ya Ukraine n’Uburusiya yatangiye muri Gashyantare 2022 ndetse urubuga rwe rwaje guhanwa aho yamaze amezi atanu rudahembwa.
Gusa nyuma yo guhanwa, Rocky yaje gukomereza mu biganiro bigaruka ku ntambara ya M23 n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’imitwe bifatanyije irimo Wazalendo, FDRL, ndetse n’ingabo z’U burundi .
Amakuru avuga ko kubera gukora uruhererekane rw’ibiganiro bivuga ku ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urubuga rwe rwongeye guhagarikwa .
Ese Harakurikiraho iki?
Nyuma yuko kuri ubu iyi Youtube Channel ifunzwe, Rocky Kimomo ntarafungura indi ndetse ibijyanye no gusaba ko yagarurwa bikaba byo bigoranye cyane.






