sangiza abandi

70% by’abagore n’abakobwa ku Isi ntibishimiye amabere bafite

sangiza abandi

Amabere ni kimwe mu bice by’ingenzi ku mubiri w’umuntu ariko byagera ku gitsina gore bikaba akarusho kuko ari kimwe mu bifatwa nk’ibigaragaza uburanga n’ikimero by’abari n’abategarugori, ibituma bamwe babaho batishimiye ingano y’amabere bafite ndetse bamwe bagashora agatubutse mu kuyanganisha uko bibanyuze.

Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko abagore n’abakobwa benshi bagira ipfunwe ndetse bakanagira impungenge zishingiye ku miterere n’ingano y’amabere yabo. Ibi akenshi biterwa n’uko amabere afatwa nk’ikimenyetso cy’ubwiza bw’umugore muri sosiyete zitandukanye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru International Journal of Sexual Health bwerekanye ko abagore n’abakobwa basaga 70% ku Isi batishimiye ingano y’amabere bafite aho bamwe baterwa ipfunwe n’uko bafite mato mu gihe abandi bahangayikishwa n’uko ari manini.

Kuki abagore n’abakobwa batishimira ingano y’amabere bafite?

Hashingiwe ku bushakashatsi n’ibarurishamibare mpuzamahanga byakozwe n’umuryango w’abaganga babaga (International Society of Aesthetic Plastic Surgery (ISAPS), bwagaragaje ko abakobwa n’abagore babarirwa muri miliyoni 4 buri mwaka ari bo bibagisha amabere ku Isi kugira ngo bayongere, bayagabanye, cyangwa bayahagarike.

Bwerekana ko abagore barenga miliyoni 1.8 buri mwaka ari bo bibagisha ngo bongere ingano y’amabere bafite bashyiramo “implants” kugira ngo abe manini.

Ni mu gihe kandi abagore barenga 900,000 buri mwaka babagwa kugira ngo amabere yabo yaguye yongere ahagarare neza. Ndetse kandi abagera ku 650,000 buri mwaka babagwa kugira ngo bagabanye ingano y’amabere yabo abe mato.

Hari kandi n’abagore barenga 40,000 buri mwaka bafata icyemezo cyo gukuramo ibyo bari barashyizemo kubera impamvu z’ubuzima cyangwa guhindura amahitamo.

Ubushakashatsi bwerekana ko hejuru ya 53% by’abongeresha amabere ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 34. Ibi akenshi biterwa n’icyifuzo cyo gusa n’abantu babona ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kumva ko amabere  ateye neza aricyo kimenyetso cy’ubwiza.

Ikinyamakuru International Journal of Sexual Health mu bushakashatsi cyakoze cyagaragaje ko abagore baterwa ipfunwe n’ingano y’amabere bafite bitewe n’impamvu zitandukanye ziterwa n’uko iki ari igice kigaragarira buri wese ndetse kikaba gifite ubusobanura bukomeye ku bwiza, uburanga, kuberwa, n’imiterere y’umukobwa.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore benshi baterwa ipfunwe n’uko amabere yabo yaguye, bakumva ko batagifite uburanga.

Bagaragaje ko kandi kimwe mu bituma abakobwa batanyurwa n’ingano y’amabere bafite ari ukwigereranya n’abandi bigatuma bishiraho igitutu cy’uko ayo bamwe bafite atameze nk’ay’undi muntu runaka babonye ku mbuga nkoranyambaga.

Abakobwa benshi bakurikira ibyamamare bifite imiterere yihariye nk’amabere n’ikibuno binini, bituma biyumvamo ko bafite icyuho mu miterere ndetse bakagira  n’ipfunwe ry’uko badateye gutyo, bagahitamo gushaka ibisubizo biromo kunywa imiti cyangwa bakibagisha ngo bihindure.

Ubushakashatsi bwerekana ko abagore bagera kuri 85% bambara isutiye zitabakwira aho akenshi bambara intoya, mu gihye bagiye ahantu runaka cyane cyane mu ruhame biturutse ku kugira ipfunwe ry’uburyo amabere yabo agaragara mu myambaro.

Ubushakashatsi bw’iki kinyamakuru kandi bwerekana ko kubera ko amabere ari kimwe mu bice  bikurura abagabo cyane, abakobwa bafite amabere bumva ko ari mato cyangwa ayaguye bashobora kugira ipfunwe n’ubwoba bwo kutanyura abakunzi babo bishobora no gutuma bagira ubwoba bwo kubatakaza.

Kuba abagabo benshi bakururwa n’amabere y’abagore cyangwa abakobwa ntabwo ari ingingo ishidikanywaho ndetse ni kimwe mu bintu umugabo cyangwa umusore bareba iyo bashaka gusuzuma ubwiza n’uburanga bw’umukobwa.

Ibihugu biza mu myanya y’imbere mu kugira abagore benshi bibagisha amabere birimo; Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brezil, Argentine, Mexique, n’u Budage.

Abagore bamwe baterwa ipfunwe n’uko bafite amabere mato
Abandi nabo babangamirwa n’uko bafite manini

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]