Isidore Niyirigimpuhwe wize mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga, yashinze sosiyeti ya ‘Techplus Trust Ltd’ ifasha aborozi b’inkoko.
Techplus Trust Ltd ikorera mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, ikora imashini zituraga amagi zifite ubushobozi bwo guhera ku amagi 120.
Niyirigimpuhwe avuga ko yahisemo kwihangira umurimo nyuma yo kubona hari icyuho mu bumenyi bwo guturaga amagi no korora inkoko.
Afite intego yo kwegereza abaturage, cyane cyane abo mu byaro, uburyo buhendutse kandi bworoshye bwo korora inkoko, kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’UMUNOTA avuga ko yatangiye isosiyete ye afite abakozi bane bahoraho n’abandi batatu ba nyakabyizi, bituma ava mu cyiciro cy’abashomeri, ajya mu batanga akazi.
“Kuri njye, gukora izi mashini ntabwo ari gusa ubucuruzi, ni uburyo bwo kugira uruhare mu iterambere rusange ry’igihugu.”
Ku rundi ruhande Niyirigimpuhwe avuga ko bagihura n’imbogamizi z’amikoro, kuko nko gukora izi mashini bisaba amafaranga menshi, bituma bakenera abafatanyabikorwa kugira ngo babafashe kwagura ibikorwa byabo no gutanga serivisi inoze.
Ati “Turacyari ku rwego rwo gukoresha amafaranga twinjiza kugira ngo dukomeze. Ariko dufite icyizere ko tuzabona abafatanyabikorwa twagura ibikorwa byacu tukagera no mu bice by’icyaro.”
Niyirigimpuhwe ni umwe mu banyamuryango ba Rwanda Youth in Agribusiness Forum (RYAF), ihuriro rikora ubuhinzi n’ubworozi n’ibibushamikiyeho kinyamwuga.


