sangiza abandi

Imitungo ya Kabila yafatiriwe ishyaka rye PPRD rirahagarikwa

sangiza abandi

Nyuma yaho Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo agereye i Goma mu Burasirazuba bwa Congo mu gice kigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwahagaritse  ibikorwa by’ishyaka rye PPRD nawe bufatira imitungo ye.

Ibi ni ibikubiye mu matangazo leta yaraye ishyize hanze mu ijoro ryakeye rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 20/04/2025.

Itangazo rya Minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba rivuga ko Joseph Kabila ahita akurikiranwa n’ubutabera, kandi ko imitungo ye yimukanwa n’itimukanwa ifatirwa.

Rivuga kandi ko ubutegetsi bwafashe ingamba ku ngendo zabakorana nawe, ubwo ni abo muri iri shyaka riyobowe na Kabila rya PPRD, bityo rivuga ko izo ngendo zigomba kugabanywa.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko igikorwa Kabila yakoze ko ari ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Usibye nibyo, Leta yemeje ko yamaze gufatira imitungo uyu mugabo yarafite mu duce twa Kingakati, Kashamata, nahandi.

Mu rindi tangazo Leta yasohoye riteweho umukono na Shabani Lukoo Bihanga, Visi Minisitiri w’intebe akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu rivuga ko ibikorwa bya PPRD bihagatitswe mu gihugu hose kubera uruhare perezida waryo ashinjwa kugira mu ntanbara.

Ariko kugeza ubu ishyaka rya PPRD ntacyo riratangaza ku ngamba Leta yarifatiye.

Kabila ushinjwa ibi, yayoboye iki gihugu imyaka 18, kuko yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2001, abuvaho mu mwaka wa 2019.

Umutwe wa M23 ashinjwa gukorana nawo, ugenzura imigi ya Bukavu na Goma imirwa mikuru ya Kivu zombi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka