sangiza abandi

Volleyball: Abakinnyi batangiye gusezererwa mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu

sangiza abandi

Umutoza Frédéric Guérin w’amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball yatangiye gusezerera abakinnyi mu mwiherero wo gutegura Igikombe cy’Afurika cya 2026 aho yasezereye abakinnyi 4 mu bagore n’abakinnyi 3 mu bagabo.

Mu cyiciro cy’abagore, ku ikubitiro yari yahamagaye abakinnyi 20 bagombaga gutangira imyitozo bari biganjemo amasura mashya.

Kuri ubu umutoza Guérin yasezereye abakinnyi 4 aribo Ndagijimana Nancy usanzwe akinira RRA WVC nk’usaranganya imipira (Setter), Uwase Claire usanzwe akinira Police WVC nk’umwataka (Outside hitter), Uwiragiye Sandrine usanzwe akina hagati muri RRA (Middle blocker) na Kabatesi Judith usanzwe akinira APR WVC nka libero, ndetse aba bose ni ubwa mbere bari bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

Aba bakinnyi baje basanga Uwirigiyemana Albertine ukina hagati (Middle blocker) wamaze kuva mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu nyuma yo kubona ikipe i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Frank Phillips College, kuri ubu akaba ari naho aherereye.

Ibi bivuze ko umutoza Guérin asigaranye abakinnyi 15 mu myitozo yo kwitegura igikombe cya Afurika kizabera i Nairobi muri Kenya kuva tariki 23 Kanama kugeza tariki 5 Nzeri 2026 ariko nabo bagomba gukurwamo undi mukinnyi umwe.

Mu cyiciro cy’abagabo, umutoza Guérin yahamagaye abakinnyi 21 bo gutangira imyitozo yo kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2026 kizabera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki 7 Nzeri kugeza tariki 21 Nzeri 2026.

Ku ikubitiro umutoza Guérin yasezereye abakinnyi batatu ariko Rukundo Willy ukinira Gisagara VC nk’umwataka (Outside hitter), Gatsinzi Venuste nawe ukinira Gisagara VC nk’umwataka w’inyuma (Opposite hitter) ndetse na Munyamahoro D’Amour ukinira APR VC nk’umwataka (Outside hitter).

Ibi bivuze ko mu myitozo hasigayemo abakinnyi 18 aribo bagomba kuzavamo abakinnyi 14 bagomba kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’Igikombe cy’Afurika.

Munyamahoro D’Amour
Rukundo Willy
Gatsinzi Venuste
Kabatesi Judith
Uwiragiye Sandrine
Ndagijimana Nancy
Uwase Claire

Photos:

[fluentform id="3"]