Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda hagati ya Nyakanga 2022 na Kanama 2024, yatorewe kuba Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gitanga Ubwishingizi ku biza bishobora kwibasira Igihugu, African Risk Capacity Group.
Ikigo African Risk Capacity Group gishamikiye ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, aho cyashyiriweho gufasha ibihugu gukaza ingamba zo kwitegura bihamye uko byahangana n’ibiza mu bihe bitandukanye.
Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome ni we watorewe kuyobora African Risk Capacity Group mu gihe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Olivier Kamana, yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’iki Kigo.
Inshingano Prof Ngabitsinze yahawe zije nyuma y’igihe akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, mu mpinduka zakozwe na Perezida Kagame ku wa 16 Kanama 2024. Yasimbuwe na Sebahizi Prudence.
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ku wa 30 Nyakanga 2022, Prof Ngabitsinze yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Uyu mugabo w’imyaka 47 yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko aho yanabaye Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta.
Ngabitsinze yavukiye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 23 Nzeri 1977. Ni ho yize amashuri abanza, igice kimwe kuri APE Rugunga. Yarangije amashuri yisumbuye mu 1998.
Yaje kujya kwiga i Mudende [Kaminuza y’Abadiventisiti ya Afurika yo Hagati (The Adventist University of Central Africa/ AUCA)] mu burezi, ariko ahamara igihembwe kimwe abona amahirwe yo kujya kwiga mu Butaliyani, mu 2000.
Yahigiye Ubukungu [Economy] kugeza arangije ‘Doctorat’. Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza, Ngabitsinze yacyize muri Università Ca’ Foscari Venezia mu Butaliyani mu gihe icya gatatu cya Kaminuza [Masters], yize muri Università Cattolica del Sacro Cuore mu gihe icyiciro gihanitse [PhD], yagikoreye muri Kaminuza ya Milan. Aha hose yize ibifite aho bihuriye n’ubukungu n’ubucuruzi mu bijyanye n’ubuhinzi.
Ngabitsinze agisoza amasomo yigishije mu mashuri makuru atandukanye ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda.
Kuva mu 2008 yabaye Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yabanje kwigisha isomo rya ‘Macro-Economy’ akiri mu Butaliyani nyuma mu Rwanda akigisha ibijyanye n’Ubucuruzi mu buhinzi [Agri-Business].