Umuryango I huza ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru ushinzwe ubwikorezi (NCTTCA) watangije gahunda y’icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda mu Rwanda, hagamijwe guhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda cyane cyane abamotari n’abanyamaguru.
Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu mujyi wa Kigali, Nyabugogo, ku wa mbere, tariki ya 23 Nzeri, ndetse bukaba buzakomeza mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo gushimangira gahunda ya Gerayo Amahoro igamije kwibutsa abakoresha umuhanda kuwukoresha mu buryo butekanye bita ku bibyabiziga byabo hakumirwa impanuka.
Umuhora wa Ruguru uhuza ibihugu bitandatu aribyo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuhora wa Ruguru, Dr. John Deng Diar Diing, yavuze ko intego y’ubu bukangurambaga ari uguharanira ko mu bihugu bitandatu biwugize impanuka zagabanuka, abantu, ibicuruzwa n’ibinyabiziga bikagera iyo byerekeza amahoro ntawe uhatakarije ubuzima cyangwa ngo hagire ikihangirikira.
Ati: “Twasanze ibintu bitatu biteza impanuka ari uko abashoferi batwara bananiwe. Icya kabiri ni uko abo bashoferi imihanda bakoresha, inakoreshwa n’abamotari ndetse n’abanayamaguru kandi batazi wenda amategeko agenga umuhanda.
Icya gatatu twasanze imihanda itaba ikoze neza ndetse muri ibyo bihugu amategeko agenga imihanda akaba atubahirizwa kimwe, kugira ngo abantu birinde izo mpanuka, ku bw’amahirwe muri ibyo bihugu bitandatu twasanze u Rwanda ari rwo rufite impanuka nkeya.”
Dr. Deng yavuze ko kugira ngo u Rwanda rube ari rwo rufite impanuka nkeya, ari uko rwashyizeho amategeko kandi rukayakurikiza, ari nayo mpamvu yasabye ko ibyo bihugu bindi byakwigira ku Rwanda bigakumira izo mpanuka bubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro.
Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko 80% by’impanuka zibera mu Rwanda ziterwa n’imyitwarire idahwitse ikorwa n’abantu. Ndetse ko n’ubwo impanuka zo mu muhanda zagabanutse, hari abakihaburira ubuzima bitewe n’abakoresha umuhanda batubahiriza amabwiriza barimo n’abamotari.





