sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wakanguriye abashaka kubaka gukurikiza amategeko y’imyubakire

sangiza abandi

Mu rwego rwo kunoza imicungire y’imyubakire no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga imiturire, Umujyi wa Kigali watangije uburyo bushya bukoresha amashusho ya satellite mu kumenya inyubako nshya zizamurwa mu mujyi.

Ibi ni ibyagarutsweho na Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, aho agaragaza ko iyi sisitemu izafasha mu gukemura burundu ikibazo cy’imyubakire itanoze mu mujyi wa Kigali.

Ati “Mu rwego rwo gukomeza kunoza ubugenzuzi mu Mujyi wa Kigali tureba uburyo abubaka n’abakora imishinga itandukanye bakurikiza amategeko agenga imiturire n’imyubakire, Umujyi wa Kigali wakoze ‘System’ idufasha gukoresha amashusho ya ‘satellite’ kugira ngo tumenye inyubako nshyashya zose zizamutse ku butaka bw’Umujyi wa Kigali.”

Akomeza avuga ko izi satellite zikoreshwa mu buryo bwo kugaragaza amafoto y’ahari kuzamurwa inyubako hose, bigahuzwa na sisiteme ireba niba uburyo bw’imyubakire bujyanye n’amategeko yashyizweho agenga imyubakire cyangwa ibikorwa remezo biteganyijwe muri ako gace.

Ati “Buri Cyumweru satellite iduha amafoto twayagereranya tukabona inyubako yazamutse ari nshya, hanyuma tukabasha kubihuza na sisiteme itanga ibyangombwa tukanabihuza naho ubutaka buherereye tukamenya ko inyubako runaka iri kuzamuka ifite ibyangombwa kandi iri kubahiriza ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, avuga ko hari ahantu abaturage bagenda bazamura inyubako ahantu hatemewe, ibi byose izi satelitte irabibona ikohereza amakuru, inzu ikaba yahagarikwa itarazamurwa.

Yavuze ko izi satellite zitanga amakuru ahwanye n’ayagaragazwaga n’igenzura ryakorwaga n’impapuro, ndetse avuga ko uduce twagaragayemo imyubakire mibi turimo Jabana, Masaka no muri Mageragere.

Ati “Icyo twabonye ni uko imibare twabanaga mu mpapuro ihuye, twaje kubona imirenge rwabashije kubona imirenge iza imbere mu turere dutandukanye nko muri Gasabo twabonye muri Jabana, muri Bumbogo harimo inzu nyinshi zigenda zizamuka zanakuweho, muri Kicukiro twabonye muri Masaka, ndetse no muri Nyarugenge twabonye muri Mageragere.”

Umujyi wa Kigali urasaba abantu bafite imishinga yo kubaka gukangukira gusaba uruhushya rwo kubaka kugira ngo bubake neza bikurikije amategeko.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]