sangiza abandi

Doctall Kingsley uzwi nka ‘Ntakirutimana’ agiye kongera gutaramira i Kigali

sangiza abandi

Doctall Kingsley uzwi nka ‘Ntakirutimana’ agiye kongera gutaramira i Kigali

Umunyarwenya w’Umunya-Nigeria wamamaye cyane muri Afurika binyuze no ku mbuga nkoranyambaga, Doctall Kingsley, uzwi cyane mu Rwanda ku izina rya ‘Ntakirutimana’, yateguje igitaramo cye bwite azakorera i Kigali muri Nyakanga 2025.

Uyu Munya-Nigeria umaze kuba inshuti y’Abanyarwanda ni inshuro ya gatatu azaba ataramiye i Kigali, nyuma yo kuhataramira muri ‘The upcoming diaspora’ mu Kwakira 2023 no muri ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ muri Kamena 2024.

Nk’uko uyu munyarwenya yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ze yateguje ko muri Nyakanga uyu mwaka azakorera igitaramo i Kigali ndetse amakuru akavuga ko ari icye bwite yateguye nubwo igihe kizabera kitaratangazwa.

Doctall Kingsley yamamaye mu gukora amashusho y’urwenya ashyira ku mbuga nkoranyambaga, aho agaragara yambaye ishati y’ubururu, ipantaro n’ikoti bitukura, agatebya cyane ku buzima bwa buri munsi, akibasira abantu cyangwa ibihugu mu buryo bw’urwenya rutuma benshi baseka ariko banatekereza ku mpinduka bakwiye gukora.

Uyu munyarwenya yakunze cyane u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame ndetse ubwo habaga amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2024, uyu munyarwenya yagaragaye azinga ibikapu avuga ko agiye kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame mu Rwanda.

Ibi byatumye Abanyarwanda na bo barushaho kumukunda cyane, bigaragara cyane mu butumwa banditse ahajya ibitekerezo ku rubuga rwa Instagram bagaragaza ko bamwiteguye bidasanzwe.

Custom comment form

Amakuru Aheruka