Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bishingiye ku nama, RCB, cyatangaje ko u kwezi ku Kuboza 2024 kuzaba guhuze cyane kuko hategerejwemo inama n’ibirori mpuzamahanga birenga 10.
RCB mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, banditse bati” Ukuboza kuzaba ukwezi guhuze cyane, aho hategerezanyijwe amatsiko inama n’ibirori mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, Kubungabunga ibidukikije, Ubwubatsi, Ubuhinzi n’ibindi.”
Nkuko bigaragara muri ubu butumwa inyinshi muri izi nama zizabera muri Kigali Convection Center isanzwe yakira inama zikomeye zibera mu Rwanda, ndetse harimo izabera Marriot hoteri, Serena hoteri, Olympic hoteri n’ibirori byo Kwita Izina bizabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Kugeza ubu u Rwanda ruhagaze neza mu kwakira inama zikomeye bijyanye nuko ari ahantu hafite umutekano udashidikanywaho, ubwiza nyaburanga, ibikorwa remezo birimo inyubako zigezweho zakira inama nini, amahoteri n’ibindi.







