Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation, yaganiriye na Hillary Carey, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Girls Initiative (RGI), n’umuyobozi w’Ishuri rya Gashora Girls Academy, Murekatete Rugege.
Ibi biganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025, byabereye mu biro by’umuryango Imbuto Foundation.
Ni ibiganiro byibanze ku buryo bwo gukomeza gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa, by’umwihariko mu bice by’icyaro, hagamijwe guteza imbere impano z’abakobwa no kubaha amahirwe angana n’ay’abahungu mu burezi.
Gashora Girls Academy, n’ishuri ryigisha abakobwa gusa, ryashinzwe mu 2011 na Rwanda Girls Initiative, ikigo cyashinzwe n’abanyamerika Suzanne Sinegal McGill na Shalisan Foster.
Iri shuri ryigisha amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga (STEM). Abanyeshuri biga muri iri shuri batoranywa hashingiwe ku bushobozi bwabo mu myigire, aho 100% babona ubufasha mu by’amafaranga, bitewe n’ubushobozi bw’imiryango yabo.
Ku rundi ruhande umuryango Imbuto Foundation ushinzwe guteza imbere uburezi bw’abakobwa, by’umwihariko abiga mu mashuri y’isumbuye ndetse uherutse kwizihiza imyaka 20 ya gahunda bise ‘Inkubito y’Icyeza’, igamije gufasha abakobwa b’abahanga mu mashuri yisumbuye, kwiga, kwihangira imishinga, no kubongerera icyizere n’imyumvire myiza ku buzima n’ahazaza.
Muri uyu muhango Madamu Jeannette Kagame yongeye gushimangira ko gutanga amahirwe ku mukobwa bifite ingaruka nziza ku muryango mugari, ati” Iyo umukobwa ahawe imbaraga zo kwiteza imbere, n’umuryango wose arazamuka.”


