Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yaburiye abantu bagize kunywa inzoga umuco cyane cyane izitujuje ubuziranenge avuga ko uretse no kugira ingaruka ku buzima bwabo zinatuma umuntu atagira ikintu ageraho cyane cyane urubyiruko.
Minisitiri Habimana yavuze ko abantu bakwiye kugenzura ingano y’inzoga banywa kuko uko ziba nyinshi ari nako zigira ingaruka mbi kubuzima bwabo ndetse zikanangiza n’ubw’ejo hazaza.
Ibi yabitangaje mu gihe leta ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge aho kuri ubu Ikigo Gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, kimaze gufunga inganda zenga inzoga zirenga 100 ndetse ubugenzuzi bukaba bugikomeje ku buryo uyu mubare ushobora gukomeza kwiyongera.
Mu kiganiro yagiranye na TV10, Minisitiri yavuze ko izi ngamba zafashwe nyuma y’aho bigaragaye ko inzoga zitujuje ubuziranenge cyane cyane izizwi nk’ibyuma ziri kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda benshi bityo ko hari hakwiye gushyirwa imbaraga mu kuzirwanya igihugu kitaragera habi.
Yagize ati “ Inzoga zitujuje ubuziranenge no kunywa inzoga zirengeje urugero muri rusange byari bimaze kuba byinshi kandi inzoga nta kiza cyazo. Noneho izitujuje ubuziranenge noneho bikaba bibi kurushaho, abaturage cyangwa se abantu banyweye inzoga bakabigira umuco usanga ntacyo bimarira.”
Yavuze ko kunywa inzoga nyinshi bigira ingaruka zirimo n’amakimbirane yo mu ngo ugasanga abana babigenderamo ndetse ko iyo umuntu amaze kuba imbata yazo n’umubiri we utangira gucika intege ku buryo aba atagishoboye gukora agatangira gukoresha umutungo w’urugo mu kugura izo nzoga.
Yavuze ko byari bigeze n’aho urubyiruko rwari rwaratangiye kubatwa n’ubusinzi kandi nyamara aribo Rwanda rw’ejo avuga ko hatagize igikorwa igihugu cyazisanga nta bantu bazima gifite.
Yagize ati “ Urubyiruko abenshi bari bamaze kwijandika mu businzi inzoga zabatwaye uruhu n’uruhande. Icyo twifuza n’uko ubuzima bwabo bufite agaciro kandi ko ari abantu igihugu gitezeho byinshi, igihugu ni icyanyu ni mwe mbaraga zacyo z’uyu munsi n’iz’ejo. Ntabwo rero ibintu byose bibarangaza bikabavana ku muringo bigatuma mudashobora kugira icyo mwimarira ntabwo bikwiye guhabwa umwanya.”
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2026, amavuriro atandukanye mu gihugu yakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza kuko banyweye ku nzoga aho 50 bapfuye abasaga ibihumbi 11 babatswe n’inzoga mu gihe abarenga 100 bahumye burundu.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nzansimana yavuze ko mu nganda zenga inzoga zafunzwe mu igenzura ryakozwe aho abagiye gupima zimwe muri laboratwari basanze hari izanditseho ko zifite alukolu ya 40% nyamara zifite 70% cyanga zirengeje.









