sangiza abandi

Tshisekedi mu nzira zo kureshya Fayulu bari bahanganye

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu yatsinze mu matora ya 2018,unaheruka gusaba Joseph Kabila agomba kuva i Goma kuko hagenzurwa n’abasenya igihugu.

Kuri uyu wa kane tariki ya 05/06/2025, ni bwo Tshisekedi yakiriye Martin Fayulu i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu.

Amashusho yagiye hanze, agaragaza Tshisekedi ari kwakira uyu munyapolitiki usanzwe ari mu batavugarumwe n’ubutegetsi bwe.

Uyu mubonano ubaye nyuma y’aho Tshisekedi ashimiye Martin Fayulu wari uheruka kugenera ubutumwa abarimo Tshisekedi,Corneille Nangaa umuhuza bikorwa mukuru w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo na Joseph Kabila uheruka kugera i Goma.

Mu butumwa yaganeye Felix Tshisekedi, uyu munyapolitiki Martin Fayulu yamwibukije ko afite inshingano zo kurinda igihugu n’abanyekongo kugira ngo abo mu bihe bizaza batazasanga iki gihugu mu bibazo bikomeye.

Yanaboneyeho kandi umwanya asaba Tshisekedi ko bahura bakagirana ibiganiro.

yagize ati: “Ndifuza ko duhura atari ku bw’impuhwe ahubwo ku bw’ibiganiro by’imbonankubone.”

Tina Salama Umuvugizi wa Tshisekedi Mu masaha make Martin Fayulu atambukije ubu butumwa, Tshisekedi yahise atangaza ko umukuru w’igihugu afite ubushake bwo guhura na we bakaganira.

yagize ati: “Perezida wa Repubulika yashimye umuhate wo gukunda igihugu n’umuhate wo gukunda ubumwe bw’igihugu byagaragajwe na Martin Fayulu. Afite ubushake bwo guhura na we mu rwego rwo gukura igihugu cyacu mu bibazo byugarije inzego zacu n’ubusugire bw’igihugu.”

Martin Fayulu ari kureshywa na Tshisekedi nyuma yuko ashinje Joseph Kabila ubugambanyi, uretse ku mushinja ubugambanyi yanamusabye kugana inzira y’ibiganiro, ngo aho kujya kwifatanya nabo yise abanzi basenya.

Hari amakuru ataragenzurwa neza yavugaga ko Martin Fayulu mbere yuko atangaza biriya byo gushinja Kabila ubugambanyi, yari yabonanye na Tshisekedi muw’ibanga rikomeye bagira ibyo bumvikanaho, ndetse kandi ngo amwemerera no kuzamuha umwanya ukomeye muri Leta .

Custom comment form

Amakuru Aheruka