sangiza abandi

Guverinoma ya Congo na AFC/M23 bananiwe kumvikana ku masezerano y’amahoro muri Qatar

sangiza abandi

Intumwa za guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’intumwa z’ihuriro AFC/M23, zavuye i Doha muri Qatar nyuma yo kutumvikana ku mushinga w’amasezerano y’amahoro watanzwe na Qatar.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Reuters avuga ko nta cyizere kigaragara cyo gusubira ku meza y’ibiganiro, nyuma y’igihe cy’ukwezi kose kwa Gicurasi, izi ntumwa z’impande zombi zari zimaze muri Qatar.

Uru rugendo rwo gutangiza ibiganiro rwari rwabimburiwe no guhura kwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi muri Qatar. Icyo gihe, impande zombi zihamya ko bifuza ko habaho agahenge, ndetse hateganywa ibiganiro bigomba guhuza guverinoma ya Congo n’abagize AFC/M23.

Amakuru avuga ko ubwo intumwa z’impande zombi zageraga i Doha, ibiganiro byahise bipfubira ku ngingo zijyanye n’ubwizerane, harimo nk’icyifuzo AFC/M23 yari yatanze cy’uko leta ya Congo irekura imfungwa zisaga 70 zifitanye isano n’umutwe wa M23, nyamara harekuwe batanu gusa nabo batari mu bari basabwe.

Ku ruhande rwa M23, bavugaga ko ibyo basabaga ari ingenzi ku kijyanye n’ubwizerane, cyane ko bari bateye intambwe yo kuva mu bice bya Walikale nk’icyimenyetso cyo gushyigikira amahoro n’umutekano, banasaba ko hategurwa ibiganiro bya politiki na Perezida Tshisekedi, ibintu uyu mukuru w’igihugu we avuga ko adashyigikiye, kuko M23 yayise umutwe w’iterabwoba.

Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa RDC avuga ko abari bahagarariye AFC/M23 bahagarariwe na n’umunyamabanga uhoraho Benjamin Mbonimpa basubiye i Goma mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu rwego rwo kubanza kuganira kuri uyu mushinga w’amahoro n’abayobozi babo, ibi akaba ari nako bimeze ku ntumwa za Guverinoma ya RDC.

Ibi biganiro byagombaga kugeza ku masezerano yagombaga gusinywa hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23 ku itariki ya 10 Gicurasi, gusa ubuyobozi bw’uyu mutwe uri mu Burasirazuba bwa RDC, buvuga ko aya masezerano abogamira cyane ku byifuzo bya Leta ya Congo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka