sangiza abandi

Yatonetse itangazamakuru! Platini P yaninuye abo mu ruganda rw’imyidagaduro batamubaniye

sangiza abandi

Umuhanzi Platini P ukoresha izina rya Baba mu muziki, yaninuye abo mu myidagaduro batamubaniye, yongera kunga mu rya Jay Polly wise abanyamakuru “Amadebe”.

Platini P wahoze mu Itsinda rya Dream Boyz ryasenyutse, yahuriragamo na mugenzi we TMC, yabigarutseho mu ndirimbo ye nshya yise ‘2009’.

Ni indirimbo isa n’igaruka ku rugendo rwe rwa muzika, ibizazane yahuriyemo na byo n’ibyiza yawugiriyemo.

Platini P yanikije kuri mugenzi we TMC batangiranye urugendo rwa muzika, bagashingana Dream Boyz aho yabivuyemo akaba asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye kwiga.

Agitangira indirimbo agira ati “Natawe imihanda ndabyimenyera, inshuti ziraza zikagenda, Indatwa yantabye mu nkiko, ‘bless’ Mendez (Ishimwe Clement wa KINA Music) ntiwamvuyeho.”

Si ibi gusa mu buryo bw’amarenga yongeye gusa n’ugaruka ku buryo atabaniwe n’abo mu myidagaduro.

Benshi bibuka inkundura y’inkuru zisukiranyaga guhera mu 2023 zivuga ko Platini P atakibana n’umugore we Olivia basezeranye mu 2021, ngo yasanze n’umwana babyaranye atari uwe n’ibindi byinshi, byaje gutuma mu 2024 bemeranya gutandukana byemewe n’amategeko.


Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo ni ho Platini P asa n’ubikomozaho ndetse agaragaza ko abanyamakuru na bo batamubaniye aho yifashije ijambo “Amadebe” ryigeze kuvugwa na nyakwigendera Jay Polly.

Agira ati “Bohereza abagabo babiri b’ibigoryi ngo bashinje Baba bamwambure umuzabibu we, hahaha murasetsa! Mama wa Ba sinamurenganya wenda ni igeno rya Rurema gusa yanteje amadebe ruhuka mu mahoro my brother (muvandimwe) Jay, rira seka gusa ndi nyakamwe…”

Mu 2013 ni bwo havuzwe inkuru ko Jay Polly yagiye muri Kenya akoresheje impapuro mpimbano. Ubwo yari agarutse mu gihugu, umunyamakuru wa Flash FM yabimubajijeho, mu gusubiza akoresha ijambo “Amadebe”, mu kumvikanisha ko abize itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda batagakwiye gutangaza ibihuha.

Icyo gihe byatumye Jay Polly agirana ikibazo n’itangazamakuru, riramwijundika ndetse bamwe mu banyamakuru bahagarika gukina indirimbo ze no gutangaza amakuru amwerekeye.

Nyuma yo kumva iyi ndirimbo ya Platini P aho yavuze ko bamuteje Amadebe agahita akurikizaho kwifuriza Jay Polly gukomeza kuruhukira mu mahoro, benshi babifashe nko gutoneka itangazamakuru na ryo ritamubaniye mu bihe yarimo anabibutsa cyangwa ashimangira ibyo uyu muraperi yigeze kubavugaho.

Custom comment form

Amakuru Aheruka