Ibihugu byo k’Umugabane w’Afurica byanenze imikorere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, Loni, basaba ko kavugururwa byihuse Afurika nayo igahabwa imyanya ibiri ihoraho.
Iki gitekerezo cyatangiwe mu kiganiro mpaka cy’Inteko Rusange y’uyu muryango yateraniye ku cyicaro cyawo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aka kanama kashinzwe mu 1945 nyuma ho gato yuko y’intambara ya 2 y’isi irangiye kagamije kujya gafata ingamba zigarura amahoro n’umutekano aho byahungabanye cyangwa se zikumira aho bishobora guhungabana.
Aka kanama kagizwe n’ibihugu 15 birimo ibifitemo imyanya ihoraho aribyo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Burusiya, u Bwongereza n’u Bufaransa nibindi 10 bidafite imyanya ihoraho harimo: Mozambique, Sierra Leone na Algeria byo muri Afurika.
Igihugu gifite umwanya uhoraho muri aka kanama kiba gifite ijambo rikomeye ku mutekano w’Isi, kuko kiba gifite ububasha bwo gutesha agaciro imyanzuro yafashwe n’ibindi bihugu.
Abakuru b’ibihugu bya Afurika bagaragaza ko uyu mugabane na wo ukwiye kugiramo byibuze imyaka ihoraho ibiri.
Muri iy’inama umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres nawe yagaragaje ko Afurika ikwiye kugiramo imyanya ibiri kubera impamvu ebyiri z’ingenzi:
Kuba ibihugu byayo byinshi byugarijwe n’intambara no kuba itanga umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano.





