Abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi batangiye gufata ku musaruro w’ikawa yatewe binyuze mu mushinga wa Green Gicumbi, mu gikorwa cyari kigamije kurengera ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi burambye.
Aba bahinzi bo mu murenge wa Bwisige, mu Karere ka Gicumbi bibumbiye muri koperative ‘DutubureKawa Gihuke’, bishimira intambwe bateye nyuma yo guhabwa ingemwe z’ikawa zigera ku bihumbi 100, zatewe ku buso bwa hegitari 40 mu kagali ka Gihuke.
Izi ngemwe ziri mu bwoko bwa RAB C15, buzwiho kwihanganira ibyonnyi, bugatanga umusaruro mwinshi ndetse bukabasha kwihanganira imihindagurikire y’ibihe.
Habyarimana Diogene, Perezida w’iyi koperative, avuga ko iyi nkunga yahinduye byinshi mu buzima bwabo ndetse ibikorwa byo kuyitera byatanze imirimo ku baturage benshi bo muri aka gace.
Ati “Aho isuri yajyaga itwangiriza ubutaka, ubu hahinzwe ikawa itugezaho amafaranga. Ikindi muri uyu mushinga twabonyemo akazi, Igiti kimwe gishobora gusoromwaho hagati y’ibiro 10 na 12 (10- kg 12).”
Akomeza agira ati “Byahinduye ubuzima bwacu, turashimira igihugu cyatuzaniye uyu mushinga wa Green Gicumbi”, yongeyeho ko Koperative iba igizwe n’abanyamuryango 137 barimo abagore 44 n’Abagabo 93.
umukozi wo mu mushinga wa Green Gicumbi, Theogène Ntakirutimana avuga ko umushinga wa Green Gicumbi utarangiriye gusa mu gutera amashyamba.
Ati” Uyu musozi wari warangiritse bikabije kubera isuri. Twazanye uburyo bwo guca amaterasi y’indinganire, imiyoboro y’amazi, dutera ibyatsi n’ibiti kugira ngo ubutaka budacika. Ubu ubutaka burabika amazi n’intungagihingwa, bigafasha imyaka kumera neza.”
Ntakirutimana akomeza avuga ko umushinga wibanze no kuguhugura abaturage, kugira ngo ubuhinzi babufate nk’ishoramari.
Ati” Twabahaye amahugurwa yerekana ko kugira ngo ukomeze gusarura, ugomba gushora mu butaka no mu bihingwa. Ubuhinzi bwabo ubu burunguka.”
Ubu buso bwateweho ikawa bufatwa nk’ikimenyetso cy’uko ubuhinzi bugezweho bushobora kurengera ibidukikije, kurwanya isuri, no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byose bijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

