sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ubushake buke bwa RDC mu biganiro bya Luanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko mu biganiro bigamije gukemura ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iki gihugu kigaragaza ubushake buke bishobora gutuma nta musaruro bitanga.

Tariki ya 14 Nzeri 2024, intumwa z’u Rwanda ku rwego rw’abaminisitiri zahuriye n’iza RDC i Luanda, ariko ibi biganiro ntibyagenda neza kuko intumwa za RDC zanze igitekerezo Angola yari yatanze cyo gusenya umutwe wa FDLR no guhagarika no guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari ibibazo bibiri bishobora gutuma ibi biganiro nta musaruro bitanga. Ati “Ni ibibazo bibiri, icya mbere ni ubushake buke bwa Guverinoma ya Congo kuko uko twigira imbere badusubiza inyuma, ibyo batubwiye ntabwo babyubahiriza, ubushake buke rwose bugaragarira buri wese kandi butangiye no kugaragarira umuhuza.” 

“Icya kabiri ni ukudashaka ku ruhande rwa RDC gukemura ikibazo mu mizi. Ntabwo ikibazo cy’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda gishobora gushakirwa umuti hashingiwe ku ntambara cyangwa se ntikinahabwe agaciro.” iki nikibazo kigomba gushakirwa umuti hashyizweho ibiganiro byeruye hagati ya Leta ya Congo n’uwo mutwe wa M23 uharanira inyungu z’abo banye-Congo.” 

Yavuze ko n’ubwo iki gihugu gikomeza kwirengagiza, ariko ikibazo cya M23 kireba abenegihugu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]