sangiza abandi

Urubyiruko rwitabiriye Gen-Z Comedy rwasabwe kwirinda ibyaha bikorerwa kuri murandasi (Amafoto)

sangiza abandi

Abanyarwanda baraye bitabiriye igitaramo cya Gen-Z comedy batahanye ibyishimo nyuma yo gusetswa n’abanyarwenya barimo Fally Merci, Rumi, Pirate, Clement n’abandi ndetse basigirwa umukoro n’umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry wo kurwanya ibyaha byose bigaragaramo urubyiruko.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki 12 Kamena 2025, cyari cyatumiwemo umuraperi Bull Dogg na Olimah nk’umutumirwa w’umwihariko, ndetse n’umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry mu gace ka ‘Meet me tonight’ n’abandi banyarwenya basanzwe basusurutsa muri iki gitaramo.

Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro yatanze yagarutse ku nshingano z’urwego rwa RIB, n’uburyo bakumira ibyaha, avuga ko urubyiruko uyu munsi rugaragara mu byaha byose, birimo kurwana, kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’icyaha cyo guhererekanya amashusho y’urukozasoni kimaze kwiyongera.

Murangira B.Thierry yavuze ko hari n’ibyaha bitangiye kwiyongera birimo gucuruza abantu ahanini bituruka ku bushukanyi, ibyaha byo gusambanya abana nabyo bigaragaramo urubyiruko, avuga ku businzi bwibasiye urubyiruko harimo n’ibyitwa ‘House Party’ bibateranyiriza hamwe hakaberamo ibikorwa bibi.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko hari ibyaha byinshi bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga na murandasi, asaba urubyiruko kwirinda gusangiza amashusho y’urukozasoni, kuko rimwe na rimwe bijya birangira nabi iyo abakundana bashwanye.

Yasigiye umukoro abategura igikorwa cya Gen-z comedy ati ” Hari ibintu dukwiriye kujya tureka bitajyanye n’umurongo wacu.”, yabasabye kandi gushyiraho amahame ibi bitaramo bizajya bigenderaho, agira abo akumira.

Muri iki gitaramo kandi hamuritswe MTN nk’umufatanyabikorwa mushya Abanyarwanda baratangira kubona mu bikorwa bya Gen-Z Comedy, uje wiyongera ku Mujyi wa Kigali, mu gihe cy’imyaka itatu ibi bitaramo bimaze bikorwa.

Custom comment form

Amakuru Aheruka