Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amasezerano y’u Rwanda na RDC agamije gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe hagati y’impande zombi, azashyirwaho umukono igihe ibiganiro bizaba byatanze umusaruro ufitiye inyungu impande zombi.
Hashize iminsi hari ibiganiro byagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse byari byavuzwe ko muri uku kwezi kwa Kamena hagati, aribwo amasezerano agomba gushyirwaho umukono, bigakorerwa i Washington muri White House.
Nduhungirehe ubwo yasubizaga ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X n’ikinyamakuru The Chronicles kuwa 14 Kamena 2025, bwavugaga ko amasezerano hagati y’impande zombi azasinywa ku Cyumweru tariki 15 Kamena 2025, yavuze ko nta tariki irashyirwaho kuko ibiganiro bihuza impuguke ku mpande zombi aribwo bigitangira.
Ati “ Nta masezerano azasinywa kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025 i Washington. Hagati muri Kamena yari intego yari yiyemejwe mbere y’igihe amasezerano azashyirirwaho umukono muri White House, ariko byabaye ngombwa ko bigendana n’imiterere y’ibiganiro.”
Yakomeje agira ati “Nyuma y’ibiganiro bitandukanye kuri email hagati ya Amerika, Congo n’abayobozi b’u Rwanda, ibiganiro by’imbonankubona hagati y’itsinda ry’impuguke, ubu nibwo biri gutangira i Washington.”
Yongeyeho ati “Intego ni uko habaho ukuganira mu buryo butomoye, bushingiye ku kuri no kugera ku masezerano yumvikanyweho afitiye inyungu buri ruhande, aho nagerwaho, azashyikirizwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kugira ngo bayemeze hanyuma ahabwe abakuru b’ibihugu kugira ngo bayasinye.”
Urugendo ruganisha kuri aya masezerano, rukubiyemo ibintu byinshi bigomba kubanza gukorwa mbere y’uko ashyirwaho umukono. Muri byo, harimo ko RDC igomba kubanza gukemura ibibazo by’umutekano bibangamiye u Rwanda, by’umwihariko ikibazo cya FDLR.
Kuyashyiraho umukono nibirangira, Amerika na yo izasinyana n’ibihugu byombi ajyanye n’ubukungu, cyane ko kuva Trump yajya ku butegetsi, ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi ni byo yashyize imbere ya byose.
Amerika ivuga ko mu masezerano izasinyana n’ibihugu byombi, ni ukuvuga u Rwanda na RDC, ayo izagirana na Congo ari yo manini cyane ko ari igihugu gifite umutungo kamere mwinshi gusa ntirenza ingohe u Rwanda.
Ivuga ko u Rwanda rufite na rwo umutungo kamere mwinshi, rukagira n’akarusho kuko rufite ubushobozi mu bucukuzi no mu gutunganya amabuye y’agaciro, rukaba rufite n’uburyo buhamye bwo kuyageza ku isoko mpuzamahanga.
Amasezerano y’ubucuruzi agena ko sosiyete zo muri Amerika zizashora imari muri RDC ndetse n’izindi zo mu bihugu by’inshuti za Amerika na zo ziri gushishikarizwa kubikora. Amerika ivuga ko hari sosiyete ziri mu biganiro byo kuba zashora nibura miliyari 1,5$ muri RDC.
Uruhande rwa Amerika muri aya masezerano y’ubucuruzi hagati yayo n’u Rwanda na RDC, ruzajya rurebererwa n’Ikigo Mpuzamahanga cya Amerika gishinzwe iterambere n’imikoranire mu rwego rw’imari, DFC.
UMWANDITSI: Maurice IKUZWE



