sangiza abandi

Kicukiro: Polisi yarashe ukekwaho ubujura

sangiza abandi

Polisi yarashe umuntu ukekwaho ubujura washakaga gutema umupolisi wamufatiye mu cyuho. Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki 15 Kamena 2025, mu Murenge wa Kanombe, mu Kagari ka Karama mu Mudugudu wa Byimana mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru y’iraswa ry’uyu muturage yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.

Polisi y’Umujyi wa Kigali igaragaza ko Polisi ikorera mu Murenge wa Kanombe yahurujwe n’irondo ry’umwuga ko hari umuturage witwa Munyemana Léopold w’imyaka 59 watabaje avuga ko abajura barimo kumucukurira inzu.

CIP Gahonzire ati:“Abapolisi bari mu kazi bacunga umutekano (Patrol) bahise bajyayo bahageze basanga abajura batatu bari gucukura inzu y’uwo muturage, babiri bariruka undi umwe afata umupanga agiye gutema umupolisi mugenzi we ahita amurasa, uwo mujura yari afite icyuma, umuhoro na ferabeto.”

Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, akomeza avuga ko ukekwaho ubujura nta cyangombwa kimuranga yasanganywe ahubwo ko yasanganywe iby’undi muntu.

Ati “Ibyangombwa twasanganye ukekwaho ubujura, byarimo ikarita y’akazi y’uwitwa Niyomugabo Léandre ukora kuri TV10, ikarita ya Ecobank, na Equity, irangamuntu, uruhushya rwo gutwara, Visa Card na telefone bya Niyomugabo.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

CIP Gahonzire avuga ko Polisi yahagurukiye abajura biba bacukuye inzu, abatega abantu bakabambura ibyabo rimwe na rimwe bakabakomeretsa, ko abo bose batazihanganirwa.

Yagiriye inama abaturage kwitondera abarimo abatwara imizigo bazwi nk’abakarani.

Ati “Abajura bibira mu matsinda ugasanga bamwe birirwa bashaka amakuru y’aho bari bwibe, bamwe baba bigize abakarani bagatwara imizigo bayigeza mu rugo bakaneka uko bari buhibe, abaturage barasabwa kwitondera bene abo.”

Akomeza agira ati “Abajura biba usanga bava mu murenge umwe bakajya kwiba mu wundi kubera guhanahana amakuru ibyo byose twarabimenye nibashaka bareke ubujura, bashake ibindi bakora kuko twarabahagurukiye.”

Bimaze kugaragara ko ubujura bwo gucukura amazu ndetse bwitwaje intwaro bumaze gufata indi ntera ariko Polisi ifatanyije n’izindi nzego zirimo irondo bakomeje kurwanya ubu bujura ndetse iyo bafashwe ntibihanganirwa na gato dore ko iyo bagerageje kurwanya inzego bahita baraswa.

UMWANDITSE: Maurice IKUZWE

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka