Umuhanzi ukomoka muri Uganda Dexta Rapper n’umubyeyi we bamaze kumenyerwa mu kuba umwe aririmba undi akamubyinira, baraye bataramiye i Kigali, muri kabyiniro ka ‘People Club’.
Aba bombi bamaze kumenyerwa ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo budasanzwe bakoranamo aho uyu Dexta aba ari kuririmba naho Se ari kumubyinira, bari batumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi ‘People Club’ imaze, cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 15 Kamena 2025.
Abanya-Kigali bitabiriye ku bwinshi muri aka kabyiniro, kujya kureba ibi byamamare bimaze kubica bigacika mu gihugu cya Uganda n’ahandi muri Afurika, by’umwihariko mu bakoresha imbuga nka TikTok na Instagram.
Dexta Rapper ubundi ni umuraperi ariko akaba n’umu Producer ukorera indirimbo abandi bahanzi, we n’uyu mubyeyi we w’imyaka iri hagati ya 50 na 60, bamenyekanye cyane nyuma y’amashusho yabo babyina kimwe, ubwo bari mu bukwe bwari bwabereye mu gace ka Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda.
Aya mashusho yabo yahise asakara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane TikTok, aho yarebwe n’abantu benshi, ndetse bamwe bavuga ko bakunze umubyeyi kurusha umuhanzi ubwe.
Uretse muri Kigali, Dexta na Se bazakomeza gukorera ibitaramo hirya no hino muri Afurika, cyane ko bamaze kwigarurira imitima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga.







