Bintou Keita intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Congo, akaba n’umuyobozi wa MONUSCO,yagaragaje ko kugera ku mahoro arambye muri Repubulika iharanira demukarasi ya congo bishoboka.
Yabitangaje nyuma yaho agereye mu mujyi wa Goma tariki ya 12/06/2025,mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwari rugamije kumenya uko umutekano wifashe mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23.
Biteganyijwe ko ibyo Bintou Keita yaboneye i Goma azabigeza mu kanama ka Loni gashizwe amahoro kw’isi mu nteko izaterana itariki ya 27/06/2025.
Muri uru ruzinduko kandi Bintou Keita yaganiriye n’abarimo umuyobozi w’ingabo z’umuryango wa afurika y’amajyepfo SAMIDRC Z ziri mu mujyi wa Goma, Maj.Gen. Monwabisi Dyakopu, ndetse n’abasirikare bari mu butumwa bwa Loni.
Nyuma rero y’uru ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye muri iki gice cya Goma, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mbere yuko yurira indege yavuze yuko ikizere cy’amahoro gihari.
Yagize ati: “Kajugujugu yanzanye yaguye ku kigo cya MONUSCO. Kugwa kwayo byakuruye amarangamutima menshi muri njye. Mu biganiro nagiranye nabo twahuye numvise icyizere. Nizeye ko ibiganiro by’amahoro bikomeje bizatanga umusaruro ufatika.”
Kugera kwa Bintou Keita i Goma ni ubwa mbere kuva umutwe wa M23 wafata uyu mujyi wa mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025. Nyamara n’ubwo kuhagera kwe bitanga icyizere, ariko mu busanzwe iri huriro rya AFC/M23 ryahoraga rimushinja kubogamira ku ruhande rwa Leta ya perezida Felix Tshisekedi.